Umuruho n’ubuzima bushaririye byugarije abagore bo muri FDLR bwamuteye kuyitoroka aratahuka
Musaneza Françoise, kuri ubu ufite imyaka 45 y’amavuko, igice kinini cy’imyaka amaze abonye izuba, yakimaze mu buzima avuga ko bwari buruhije kandi bushaririye, ubwo yari mu babarizwaga mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR. Ni ubuzima uwo mugore ukomoka mu Murege wa Bungwe mu Karere ka Burera, yinjiyemo afite imyaka 17, ubwo mu 1998 yahungiraga mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo akanashakirayo umugabo, wari umwe mu babarizwa mu mutwe […]
Post comments (0)