Imvura yaguye mu rukerera rwo ku itariki 24 Ukwakira 2024 mu Mudugudu wa Nyakanunga, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo umukingo wagwiriye inzu abantu bane barimo n’umuturanyi umwe barakomereka bikomeye.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yatangarije Kigali Today ko Uwo mukingo ukimara kugwira abantu hakozwe ubutabazi bwihuse bajyanwa kwa muganga ngo bitabweho bagezeyo abana babiri bo muri uwo muryango bahita bapfa abandi bakomeretse n’umuturanyi wabo bakaba bakitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Muhima.
Mu bahise bapfa bakigera kwa muganga ni umwana w’imyaka imyaka 4 n’undi w’imyaka 3.
Imvura yaguye nanone mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo mu Mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Nyabikenke mu ijoro ryo ku itariki ya 23 Ukwakira 2024 inkuba yishe abana batatu bavukana.
CIP Gahonzire avuga ko abo bana babiri bahise bapfa, undi yaje kwitaba Imana bamugejeje kwa muganga.
Ati “ Umubyeyi waba bana nawe yajyanywe kwa muganga kubera ihungabana ryo kubabura”.
Impamvu uyu mubyeyi yahungabanye nuko inkuba yakubise abo bana ubwo yari agiye ku muhanda abasize mu nzu agaruka asanga ibyo byago bimubayeho bimunanira kubyakira.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yihanganishije imiryango yabuze ababo abarembye abifuriza gukira vuba anasaba ko muri ibi bihe by’imvura ababyeyi bakwiye kuba hafi y’abana cyane bakiri bato kugira ngo igihe bahuye n’impanuka batabarirwe ku gihe.
Post comments (0)