Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Samoa byasinyanye amasezerano mu bijyanye na dipolomasi

todayOctober 24, 2024

Background
share close

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu, hagati y’u Rwanda na Samoa agamije gutangiza umubano mu bya dipolomasi, binyuze mu gushyiraho za ambasade hagati y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yasinyiwe muri Samoa, ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe ndetse na mugenzi we wa Samoa akaba na Minisitiri w’Intebe, Afioga Fiamē Naomi Mata’afa.

Aya masezerano yasinywe mu gihe Samoa iri kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, ku nshuro ya 27.

Iyi nama ije ikurikira iya 26 yabereye mu Rwanda mu 2022 ndetse bikaba byitezwe ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari uyoboye uyu muryango muri iyi myaka 2, ahererekanya izi nshingano n’Umukuru w’Igihugu cya Samoa.

Ni amasezerano kandi afatwa nk’intambwe ikomeye ibihugu byombi biteye cyane ko byose bisanzwe ari ibinyamuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) ubarizwamo ibihugu 56.

Samoa nk’Igihugu cyubakiye ubukungu bwacyo ku nzego zirimo ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’urwego rw’ubukerarugendo buteye imbere, ni bimwe mu byo u Rwanda rushobora kuzungukiramo muri uyu mubano cyane ko byitezwe ko muri gahunda ya Leta y’u Rwanda y’imyaka 5 yo kwihutisha iterambere, NST2, ubuhinzi buzazamukaho 6% buri mwaka ndetse n’ubukerarugendo bukinjiza arenga miliyari y’amadolari.

Samoa ni ikirwa gifite umwihariko w’ubwiza nyaburanga bireshya ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi baza kugisura, bijyanye n’imiterere karemano yacyo, aho imibare igaragaza ko abarenga Ibihumbi 180 bagisura ku mwaka bakinjiza arenga miliyoni 500 z’amadolari.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Ku myaka 18 ntarabona indangamuntu kubera kutandikwa mu irangamimerere

Umukobwa wivugira ko afite imyaka 18 y’amavuko, ari mu gihirahiro cyo kutagira indangamuntu kubera ko ababyeyi be batamwandikishije mu irangamimerere ndetse akaba nta cyangombwa na kimwe afite kigaragaza imyaka ye y’amavuko. Nyinawumuntu Dinah, amazina twamuhaye kubera ko atifuza kugaragara mu itangazamakuru, avuga ko mu byumweru bibiri bishize yagiye ku biro by’Umurenge wa Nyagatare, ashaka kwiyandikisha kugira ngo yifotoze abone indangamuntu ariko agasanga atari mu gitabo cy’irangamimerere. Avuga ko yasabwe kuzana […]

todayOctober 24, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%