Inkuru Nyamukuru

Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda basabye Minisitiri w’intebe kongererwa imishahara

todayOctober 25, 2024

Background
share close

Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda basabye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ko hatekerezwa ku kuntu abayikoramo bakongererwa imishahara.

Babimubwiye ubwo batangaga impamyabumenyi ku banyeshuri basaga ibihumbi umunani bayirangijemo, na we yitabiriye, kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024.

Prof David Tuyishime, umwalimu wavuze mu izina rya bagenzi be bakorana muri Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye Minisitiri w’Intebe ko bishimira kuba ingorane bagiye babagaragariza zaragiye zikenuka, ariko ko kuri ubu noneho bahangayikishijwe n’abakozi bafite uburambe n’ubushobozi bagenda babacika.

Yagize ati “Mu gihe turi kurwana no kuzamura Kaminuza y’u Rwanda ku rugero rwo hejuru, hari ingorane tugenda duhura na zo, idukomereye cyane ikaba iy’uko abahanga bafite uburambe n’abahuguwe bihagije dufite bari kugenda baducika. Ntitwabasha kugera aho twifuza turi kugenda dutakaza abo bakozi.”

Yunzemo ati “Ibi biraturuka ku mpamvu zitandukanye harimo iy’imishahara n’ibindi bihembo bitakijyanye n’igihe, kuko hashize igihe kirekire bitongerwa muri Kaminuza y’u Rwanda, mu gihe imibereho igenda irushaho guhenda. Turasaba Guverinoma y’u Rwanda kwita kuri iki kibazo.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko amavugurura muri Kaminuza yatangiye kandi ko azakomeza.

Yagize ati “Nk’uko mubizi, mu ntangiriro z’uyu mwaka hatangajwe amavugurura ya Kaminuza y’u Rwanda, yari amaze igihe ategurwa, ariko yemejwe n’inama y’Abaminisitiri mu ntangiriro z’uyu mwaka. Uyu munsi turishimira ko bimwe mu byari biteganyijwe muri ayo mavugurura byatangiye gushyirwa mu bikorwa, bikaba bikomeje gushyirwa mu bikorwa.”

Yunzemo ati “Hari n’ibindi bizagenda bikorwa, kandi mwese muzakomeza kubigiramo uruhare, kuko impinduka twifuza muri Kaminuza twese zizatugirira akamaro, ari Kaminuza, ari abakozi bayo, ari abarimu, ndetse n’igihugu muri rusange.

Ni ku nshuri ya 10 Kaminuza y’u Rwanda itanga impamyabumenyi ku banyeshuri bayirangijemo. Abazihawe kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024 ni ibihumbi umunani na 68, Harimo ab’igitsina gore 3,109 n’ab’igitsina gabo 4959.

6,657 muri bo bahawe impamyabumenyi za Bachelor’s, 946 bahabwa iza Master’s. Hari n’abahawe izindi mpamyabumenyi harimo izisumbuyeho ku rwego rw’amashuri bari bagezeho ( Diplomas, Postgraduate Diplomas, Postgraduate Certificate).

Kandi abagera kuri 53 bahawe impamyabumenyi z’ikirenga (PHD), iyi ikaba ari intambwe iri guterwa na Kaminuza y’u Rwanda mu gutanga abahanga kuko mu mwaka ushize abazihawe ari 38.

Mu bahawe impamyabumenyi kandi, harimo 126 baturutse mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali : Ibiza byahitanye babiri abandi barakomereka

Imvura yaguye mu rukerera rwo ku itariki 24 Ukwakira 2024 mu Mudugudu wa Nyakanunga, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo umukingo wagwiriye inzu abantu bane barimo n’umuturanyi umwe barakomereka bikomeye. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yatangarije Kigali Today ko Uwo mukingo ukimara kugwira abantu hakozwe ubutabazi bwihuse bajyanwa kwa muganga ngo bitabweho bagezeyo abana babiri bo muri uwo muryango bahita bapfa […]

todayOctober 24, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%