Inkuru Nyamukuru

Kigali: Abana babiri bapfuye umwembe, umwe ahasiga ubuzima

todayOctober 29, 2024

Background
share close

Abana babiri biga ku Ishuri Ribanza rya Ngara (EP Ngara) barwaniye mu ishuri umwe bimuviramo gupfa. Abo bana uko ari babiri b’imyaka 12 y’amavuko, bigaga kuri icyo kigo giherereye mu Mudugudu wa Birembo, Akagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo.

Ubwo bari mu masaha y’ikiruhuko cya mbere ya saa sita, ku wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, barwaniye mu ishuri bapfa umwembe, umwe muri bo yitura hasi ananirwa guhaguruka, mu kugerageza kuhamukura ngo bamujyane kwa muganga basanga yamaze gushiramo umwuka.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, agira ati: “Abo bana bari ku ishuri mu masaha yo gukina. Umwe muri bo yari yazanye umwembe yawubitse mu gikapu cye. Mugenzi we yawukuyemo, nyirawo akimubona amukubita urushyi, undi na we mu kugerageza kwirwanaho amukubita ingumi ebyiri, bikimubaho yitura hasi ananirwa guhaguruka”.

“Abana babibonye bihutiye gutabaza abarimu, bamugeraho bamuryamisha ahantu bahita bahamagara imbangukiragutabara ngo imujyane kwa muganga, mu kumugeraho barebye basanga yamaze gushiramo umwuka. Ubungubu dutegereje iperereza rya RIB riza kujyanirana no gufata ibipimo, harebwe niba koko urupfu rw’uwo mwana rufitanye isano n’izo ngumi yakubiswe cyangwa se niba hari ubundi burwayi yari afite”.

Abasanzwe bazi uwo mwana bavuga ko nta bundi burwayi yajyaga arwara. Emma Claudine Ntirenganya ahamagararira ababyeyi kujya babanza kugenzura ko ibyo abana babo bajyana ku ishuri ari ibiba byemewe.

Ati: “Uko kwirinda kujyana ibintu bitemewe ku ishuri birinda ko habaho amakimbirane yo kuba bagira ibyo abana barwanira. Ibigo by’amashuri na byo ni ngombwa ko byajya biba hafi y’abana, bagakurikiranira hafi ibyo baba bahugiyemo yaba mu gihe cy’amasomo n’igihe bari mu karuhuko, kugira ngo n’igihe hagize abagirana ikibazo bagikumire hakiri kare”.

Amakuru y’urupfu rw’uwo mwana akimara kumenyekana, umurambo we wahise ujyanwa kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muzashyire umuturage ku isonga muri gahunda zanyu zose – Minisitiri Dr Biruta

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu Dr Vincent Biruta kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024 i Gishari mu Karere ka Rwamagana asoza cy’amahugurwa y’Abapolisi bato icyiciro cya 20 yabasabye kuzashyire umuturage ku isonga muri gahunda zose bazakora. Minisitiri Dr Biruta yabibukije kurangwa n’ikinyabupfura, gukora kinyamwuga, gukorana umurava, kwanga umugayo no guharanira ishema ry’u Rwanda n’abanyarwanda aho bazaba bari hose. Ati : “Bapolisi musoje aya mahugurwa ndabashimira kuba mwarahisemo neza […]

todayOctober 25, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%