Imiryango itishoboye yo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze yakuwe mu byayo n’ibiza bikomoka ku mazi ava mu birunga, irasaba kubakirwa amacumbi yemerewe, igatandukana no gukomeza kugorwa n’imibereho yo gucumbikirwa mu bukode.
Muri uyu Murenge, habarurwa imiryango igera kuri 59 yagizweho ingaruka n’ibiza, byibasiye ibice bimwe na bimwe by’uyu Murenge umwaka ushize.
Umubyeyi wo mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Cyogo, imvura yaguye umwaka ushize, yamusenyeye we n’abo bari baturanye, ndetse inangiza imyaka bari bahinze, ntibagira na kimwe baramura, kugeza ubu baracyagowe no gutura mu nzu bacumbikiwemo n’ubuyobozi bubakodeshereza.
“Icyo gihe ubuyobozi bwahise budukodeshereza inzu, nyuma y’aho abari bafite ibibabanza ahandi bagerageza kuzamuramo amazu leta na yo irabunganira ibaha isakaro, abataragiraga na busa bubakirwa inzu abandi basanirwa inzu, twe dusigara nta na kimwe usibye kudukodeshereza, kandi nabwo nkanjye nyiri inzu mbamo amaze iminsi yaranteguje kuyivamo nkajya gushaka ahandi ntura kubera ko atishyurirwa ku gihe”.
Ibiza bikunze kwibasira ako gace k’ikibaya cya Kinyababa gihuriweho n’Imidugudu ya Kadahenda na Kabere, bikomoka ku mazi y’imvura igwa mu birunga, ku gice cy’Umurenge wa Busogo, Shingiro, Gataraga, ndetse n’ikindi gice cy’Akarere ka Nyabihu; akamanukana umuvumba akiroha mu mugezi wa Mutobo, agakomereza mu mugezi wa Mbizi n’utundi tugezi duto turimo akitwa Nyabeshaza, Mararo, Nyamukwana, Kagenza n’utundi tugenda tuyishamikiraho. Iyo ageze muri icyo kibaya asandarira mu ngo n’imirima by’abaturage, kuko nta handi aba afite akomereza urugendo rwayo.
Imiryango itishoboye yari yagizweho ingaruka n’ayo mazi yayibasiye umwaka ushize, igakurwa mu byayo, yahise icumbikirwa mu nzu ikodesherezwa n’ubuyobozi. Imwe muri yo igenda yubakirwa, ariko hakaba n’igitegereje kugerwaho, ari na yo kugeza ubu ivuga ko igihanganye n’ingaruka zo kubaho itarubakirwa amacumbi.
Bisengimana Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, agira ati: “Ayo mazi atizwa umurindi no kuba bimwe mu Bibare/Ubuvumo yakarigitiyemo bikunze kuzibywa n’ibibuye binini hamwe n’ibyanda bimanurwa n’amazi aba yaturutse hejuru mu birunga, dore ko icyo kibaya gikikijwe n’imisozi”.
Abana babiri biga ku Ishuri Ribanza rya Ngara (EP Ngara) barwaniye mu ishuri umwe bimuviramo gupfa. Abo bana uko ari babiri b’imyaka 12 y’amavuko, bigaga kuri icyo kigo giherereye mu Mudugudu wa Birembo, Akagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo. Ubwo bari mu masaha y’ikiruhuko cya mbere ya saa sita, ku wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, barwaniye mu ishuri bapfa umwembe, umwe muri bo yitura […]
Post comments (0)