Inkuru Nyamukuru

Ngirinshuti Ezechiel uzwi nka ‘Mpanoyimana’ yafunzwe

todayOctober 29, 2024

Background
share close

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Ngirinshuti Ezechiel uzwi nka ‘Mpanoyimana’ ku mbuga nkoranyambaga yatawe muri yombi, akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya ku gahato no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ngirinshuti asanzwe akoresha urubuga rwa YouTube, akaba yavugaga ko atubura amafaranga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira Thierry yatangaje ko Ngirinshuti Ezechiel, umuyobozi w’umuyoboro wa YouTube yitwa ‘Impano y’Imana’ akekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no kwihesha ikintu cy’undi mu buriganya.

Dr. Murangira yasobanuye ko Ngirinshuti yatawe muri yombi tariki 27 Ukwakira 2024.

Yagize ati “Ni byo koko, yatawe muri yombi kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe dosiye ye igikorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Ngirinshuti Ezechiel yari amaze igihe anakurikiranwaho gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, nk’uko byagarutsweho n’Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry.

Umuvugizi wa RIB avuga ko Mpanoyimana yashyiraga amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko akora amafaranga, agashyiraho numero ya telefone ngo ukeneye amafaranga azamusange amukubire inshuro ashaka.

Dr. Murangira avuga ko abantu benshi bamugannye bagerayo ab’igitsina gore akabasambanya ku gahato.

Ati “Nyuma yo kubambura uwageragezaga kumubaza amafaranga yamubwiraga ko afite imbaraga akura ikuzimu zigomba kumucecekesha.

Ati “Iperereza riracyakomeje kuko bigaragara ko yambuye abantu benshi. Abo yaba yarabeshye akabarira ibyabo bagana Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB ) bagatanga ikirego.

Umuvugizi wa RIB yaboneyeho gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoreraho ibyaha kuko bazajya bakurikiranwa mu mategeko.

Umuvugizi wa RIB avuga ko ubuyobozi butazarebera abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga bakora ibyaha.

Ati “Abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi twabagira inama yo kubireka kuko ubuyobozi ntibuzarebera uwo ari we wese ukora ibyaha yifashishije imbuga nkoranyambaga, uwabishobora yazibyaza umusaruro aho kuzikoreraho ibyaha”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abasenyewe n’ibiza barasaba kubakirwa amacumbi bamaze igihe barijejwe

Imiryango itishoboye yo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze yakuwe mu byayo n’ibiza bikomoka ku mazi ava mu birunga, irasaba kubakirwa amacumbi yemerewe, igatandukana no gukomeza kugorwa n’imibereho yo gucumbikirwa mu bukode. Muri uyu Murenge, habarurwa imiryango igera kuri 59 yagizweho ingaruka n’ibiza, byibasiye ibice bimwe na bimwe by’uyu Murenge umwaka ushize. Umubyeyi wo mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Cyogo, imvura yaguye umwaka ushize, yamusenyeye we n’abo […]

todayOctober 29, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%