Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabiye Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris Umunyarwanda Dr Eugène Rwamucyo ukurikiranyweho ibyaha ashinjwa bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gufungwa imyaka 30.
Umwe mu banyamategeko bunganira abaregera indishyi ni Maître Rayman Remtola, ugaruka ku byaranze uyu munsi ndetse n’ibizakurikira iyi myanzuro y’ubushinjacyaha.
Ati “ Kuri iki gicamunsi tariki ya 28 Ukwakira2024 ubushinjacyaha bwatangiye kugeza ku rukiko ibyo rushinja Dr Eugene Rwamucyo aho bitegenyijwe ko urukiko rugomba kumva imbwirwaruhame uwari Minisitiri w’Intebe yavugiye aho Dr Eugene Rwamucyo yarari.
Maître Rayman Remtola avuga ko muri uru rubanza bafite ibimenyetso bifatika byerekana ko Dr Eugene Rwamucyo yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byagenze mu rubanza rwa Dr Munyemana Sosthène.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bufite inshingano zo gukurikirana abakoze ibyaha bya Jenoside, iby’iterabwoba, iby,intambara, n’ibyibasira inyokomuntu.
Ubushinjacyaha bwagaragaje uburyo Dr Eugène Rwamucyo yari yarabaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kwiga mu cyahoze ari Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyete byatumye amenya uburyo bw’icengezamatwara dore ko byemeza ko radio Rutwitsi ya RTLM we avuga ko yari yadio ivuga ibintu bisanzwe itibasiraga abatutsi nyamara akirengangiza ko inshuti ye Barayagwiza yabihamijwe nk’icyaha.
Ati “ Kubwanjye Dr Eugène Rwamucyo akwiye igihano cya Burundu ariko ibikurikizwa n’urukiko rujyendeye kubyatanzwe n’Ubushinjacyaha nibyo bizamugenera ibihano. Urubanza rwa Rwamucyo wabaye umuyobozi w’ishami ry’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yabaga i Butare (UNR) rishinzwe ubuvuzi, CUSP, rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 2024.
Ashinjwaga ibyaha birimo gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, kugira uruhare mu mugambi wa jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha n’ubwinjiracyaha mu gutegura jenoside.
Ibi byaha bifitanye isano n’ibimenyetso ndetse n’ubuhamya byakusanyijwe mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, aho Dr Rwamucyo yakoreye mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abatangabuhamya batandukanye babwiye urukiko ko Dr Rwamucyo yatangaga amabwiriza yo gushyira mu byobo imibiri y’Abatutsi n’abari bakiri bazima barimo ababaga bakomeretse, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini zikora imihanda (caterpillar).
Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko ubwo we n’abandi Batutsi benshi bari kuri bariyeri y’imbere y’urugo rwa Pauline Nyiramasuhuko wabaye Minisitiri w’Imibereho y’Imiryango, yumvise Dr Rwamucyo asaba Interahamwe ko zigomba kwica.
Yagize ati “Yabwiye umuyobozi wo kuri bariyeri ko batagomba kwitwara nk’abana, kandi ko nibiba ngombwa bagira Abatutsi uburiri bwabo”.
Muri uru rubanza Dr Rwamucyo n’abamwunganira baburana bavuga ko ari umwere gusa yemeye ko yatanze amabwiriza yo gushyira mu byobo imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya jenoside, gusa ngo yabikoze mu rwego rwo gukumira ingaruka yari kugira ku bidukikije. Yahakanye gusaba ko abazima bashyirwa muri ibi byobo.
Biteganyijwe ko umwanzuro ku rubanza rwa Dr Rwamucyo uza kumenyekana kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024.
Post comments (0)