Abanya-Espagne babarirwa mu bihumbi bo mu Birwa bya Canaries, bakoze imyigaragambyo bamagana abimukira baturuka muri Afurika, binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakoresheje amato.
Nyamara ku rundi ruhande abo bimukira, bavugwaho ko bagira uruhare rukomeye mu iterambere rya Espagne ndetse bagafatwa nka moteri y’ubukungu bw’icyo gihugu.
Ikinyamakuru L’Essentiel cyatangaje ko abigaragambya bigabije imihanda ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, mu Mijyi ya Las Palmas de Gran Canaria na Santa Cruz de Tenerife, bagaragaza ko hari ikibazo cy’umubare w’abimukira ukomeza kwiyongera kuri ibyo birwa bya Canaries biherereye mu nyanja ya Atlantique, abenshi baturuka mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’Afurika.
Zulema Ruiz, w’imyaka 37 y’amavuko, umwe mu bari mu myigaragambyo, aganira n’itangazamakuru yagize ati, ”Turamagana ubwimukira burengeje urugero kandi bunyuranyije n’amatageko, kuko bubangamira ubuzima bwacu n’uburezi bwacu. Ntabwo tuvangura abantu tugendeye ku ruhu, dufatanya n’abandi cyane, twakira bose binjira mu gihugu, bakabona uburenganzira batekereza ko babuze, ariko ntekereza ko buri kintu kigira aho kigarukira. Ntabwo ibirwa bya Canaries ari byo byakomeza kwirengera ibibazo byose”.
Imibare y’abimukira binjira muri Espagne mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’uko yatangajwe na Minisiteri y’umutekano imbere muri icyo gihugu, igaragaza ko guhera muri Mutarama 2024 kugeza ku itariki 15 Ukwakira 2024, abinjiye muri icyo gihugu bagera ku 32,878 mu gihe abinjiye mu mwaka ushize wa 2023, bari 23,537. Bivuze ko abimukira binjira muri icyo gihugu biyongera aho kugabanuka.
Muri iyo myigaragambyo, abaturage bari banitwaje ibyapa biriho amagambo yo kunenga Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez ukomeza kugaragaza ko hari ibyiza bizanwa n’abo bimukira mu Burayi ndetse no mu gihugu cye muri rusange.
Yagize ati, “Bafashe runini ku bukungu, iterambere n’uburumbuke bw’igihugu cya Espagne. Uruhare rw’abakozi b’abimukira ku bukungu bwacu ni ingenzi cyane”.
Post comments (0)