Inkuru Nyamukuru

Imanza zirenga 2,000 zakemuwe zitageze mu nkiko

todayOctober 30, 2024

Background
share close

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, avuga ko umwaka w’ubucamanza usojwe, imanza 2,199 mu gihe eshanu muri zo zari zifite agaciro k’arenga miliyoni 45 zarangiriye mu buhuza hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe.

Avuga ko muri rusange hakiri ikibazo cy’ubucucike bw’imanza zaregewe inkiko zitegereje kuburanishwa muri zo 70% zikaba ari imanza nshinjabyaha.

Avuga ko mu rwego rwo gutanga ubutabera bwihuse hatangijwe gahunda y’ubuhuza mu nkiko ndetse ngo bukaba butanga umusaruro ushimishije kuko mu mwaka w’ubucamanza ushize imanza 2,199 zarangiriye mu buhuza.

Ati “Umwaka w’ubucamanza twasoje wonyine imanza 2,199 zarangiye mu buhuza kandi zari zifite agaciro katari gato kuko eshanu twabaruye zari zifite agaciro ka miliyoni 45 bivuze ko izindi zisigaye zifite agaciro kanini cyane iyo zikomeza mu nkiko kuburanishwa bisanzwe ntizari kujya munsi y’imyaka itanu.”

Ubusanzwe ubuhuza bukoreshwa mu nkiko bureba imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi gusa hakaba hashize amezi 26, hatangiye indi gahunda y’ubwumvikane bwo kwemera icyaha hagati y’uwagikoze n’ubushinjacyaha, amasezerano akozwe akazanwa mu rukiko akemerwa cyangwa ntiyemerwe ku buryo imanza zirenga 15,000 zarangiriye muri ubu buryo.

Mutabazi avuga ko ubu buryo uretse kugabanya ubucucike bw’imanza, bunagabanya ubucucike mu magorero kuko uku kwemera icyaha bamwe bagabanyirizwa ibihano abandi bakabisubikirwa.

Agira ati “Muri izo manza 15,000, ababuranaga muri izo manza babarizwaga mu magororero kandi bamwe bahawe ibihano bitoya bamwe barasubikirwa ndetse hari n’abasoje ibihano, bivuze ko ubu buryo burafasha cyane kuko uretse ibirarane mu nkiko ahubwo bunafasha kugabanya ubucucike mu magororero.”

Uwimana Beatha, umuturage w’Umudugudu wa Mirama ya Kabiri, Umurenge wa Nyagatare, avuga ko kwiyunga n’uwamukoreye icyaha ntacyo bitwaye kuko kumufungisha nta nyungu irimo uretse kubiba urwango hagati yabo.

Ati “Kwiyunga n’uwagukoreye icyaha ni byiza kuko uretse kuba mukomeza kubana neza n’abana banyu bakura bakundana ariko wamufungishije uba ubibye urwango hagati yanyu bikazakomeza no kubabakomokaho.”

Minisiteri y’Ubutabera, ivuga ko ubwumvikane bwo kwemera icyaha mu nkiko bumaze gutanga umusaruro ukomeye kuko hari imanza mpanabyaha zirenga 13,000 zakagombye kuba ziri mu nkiko ariko zakemuwe ku bwumvikane bw’uregwa n’urega bafashijwe n’umucamanza ndetse n’izindi 3000 z’imbonezamubano zakemuwe muri ubu buryo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Espagne: Bari mu myigaragambyo yo kwamagana abimukira baturuka muri Afurika

Abanya-Espagne babarirwa mu bihumbi bo mu Birwa bya Canaries, bakoze imyigaragambyo bamagana abimukira baturuka muri Afurika, binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakoresheje amato. Nyamara ku rundi ruhande abo bimukira, bavugwaho ko bagira uruhare rukomeye mu iterambere rya Espagne ndetse bagafatwa nka moteri y’ubukungu bw’icyo gihugu. Ikinyamakuru L’Essentiel cyatangaje ko abigaragambya bigabije imihanda ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, mu Mijyi ya Las Palmas de Gran Canaria na Santa […]

todayOctober 30, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%