Inkuru Nyamukuru

Miss Muheto Divine agiye gutangira kuburanishwa

todayOctober 30, 2024

Background
share close

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangaje ko dosiye ya Miss Muheto Nshuti Divine, yamaze kugezwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, akaba agiye gutangira kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho.

Aganira n’ikinyamakuru The New Times, Nkusi Faustin yagize ati, “Ikirego cyamaze kugezwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, kandi kuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo biteganyijwe ejo, tariki 31 Ukwakira 2024”.

Ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira nibwo Polisi y’Igihugu yemeje ko yataye muri yombi Miss Muheto, kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, bigatuma akora impanuka akangiza ibikorwaremezo bya Leta, na nyuma yo gukora iyo mpanuka agahita yiruka agahunga.

Kandi nk’uko Polisi y’Igihugu yakomeje ibisobanura, ku rubuga nkoranyambaga rwa X ntabwo ari ubwa mbere Miss Muheto akoze ibyaha nk’ibyo.

Nyuma y’uko Miss Muheto atawe muri yombi, dosiye ye yahise ishyikirizwa ubushinjacyaha, nabwo buyishyikiriza Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuko ari rwo ruzayiburanisha.

Miss Muheto Nshuti Divine, yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2022, yambikwa ikamba na Miss Ingabire Grace yari asimbuye kuri uwo mwanya.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, aganira n’Ikinyamakuru Umuseke, yasobanuye icyatumye Nyampinga w’u Rwanda adacibwa amande ahubwo agafungwa.

Yagize ati “ Biriya byaha byose uko ubibona bihanwa n’amategeko kandi bifite igifungo kibihana cyangwa amande, bahitamo kimwe. Ariko buriya gutwara wanyoye ibisindisha, bishobora kugutwara no muri gereza. Gutwara nta ruhushya biri mu itegeko, bishobora kugutwara muri gereza cyangwa ugacibwa amande. Kugonga ukiruka na byo birahanwa, byagutwara muri gereza, gusubira icyaha na byo ubwa byo bifite icyo bivuze, na byo birahanwa.”

Yakomeje agira ati “Kuba hari igihe habaho guca amande, ni uko ari uko biba bigaragara cyangwa inzego zibishinzwe ziba zabonye ko zigomba gufata umwanzuro ubereye kuri icyo gihe. Ariko ibihano birahari, birateganyijwe.”

Polisi ivuga ko nyuma yo kumupima basanze nta bindi biyobyabwenge yari yafashe. ACP Boniface Rutikanga uvugira Polisi asaba abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze kuko ari ukwiyahura.

Ati “Gutwara ikinyabiziga, wanyoye ibisindisha birengeje igipimo, ni nko kwiyahura. Ni umwanzuro mubi udakwiriye ku rubyiruko rw’u Rwanda.”

Polisi ivuga ko agifatwa yabanje gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi y’ i Remera, dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ndetse yajejwe no mu rukiko.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Qatar: Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’umuryango

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, ari i Doha muri Qatar kuva tariki 29 Ukwakira 2024 aho yitabiriye inama yizihirizwamo isabukuru y’imyaka 30 y’Umwaka Mpuzamahanga w’Umuryango. Madamu Jeannette Kagame azatanga ibitekerezo ku kurandura ubukene bukabije, binyuze mu kuzamura imibereho myiza y’umuryango. Iyi nama yateguwe n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Muryango cya Doha (DIFI) kibarizwa mu Muryango Qatar Foundation, igamije kwiga ku kurwanya ubukene bukabije mu rwego rwo kunoza imibereho y’umuryango. […]

todayOctober 30, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%