Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, ari i Doha muri Qatar kuva tariki 29 Ukwakira 2024 aho yitabiriye inama yizihirizwamo isabukuru y’imyaka 30 y’Umwaka Mpuzamahanga w’Umuryango.
Madamu Jeannette Kagame azatanga ibitekerezo ku kurandura ubukene bukabije, binyuze mu kuzamura imibereho myiza y’umuryango.
Iyi nama yateguwe n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Muryango cya Doha (DIFI) kibarizwa mu Muryango Qatar Foundation, igamije kwiga ku kurwanya ubukene bukabije mu rwego rwo kunoza imibereho y’umuryango.
Muri uru ruzinduko, Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, bose bakaba bitabira inama y’iminsi ibiri itangira kuri uyu Gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2024.
Biteganyijwe ko Madamu Jeannette Kagame azagira uruhare mu kiganiro cyiswe ‘Breaking the Cycle: Overcoming the Poverty Trap’ kizaba ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024. Iki kiganiro kizagaruka ku isano y’ibibazo byugarije umuryango n’ubukene.
Muri iyi nama kandi hazaganirwa ku ngingo zirimo impinduka mu ikoranabuhanga ku Isi, ibijyanye n’abimukira, imihindagurikire y’ibihe, ubwiyongere bw’abaturage n’ingaruka bigira ku iterambere ry’umuryango.
International Year of the Family ni inama yatangijwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 1994, hagamijwe kwimakaza umuryango nk’umusingi wa sosiyete hirya no hino ku Isi, ari na ko hashyirwa imbere gahunda zigamije kuwuteza imbere hibandwa kuri gahunda zo kuwusigasira no kuwurinda icyawusenya.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabiye Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris Umunyarwanda Dr Eugène Rwamucyo ukurikiranyweho ibyaha ashinjwa bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gufungwa imyaka 30. Umwe mu banyamategeko bunganira abaregera indishyi ni Maître Rayman Remtola, ugaruka ku byaranze uyu munsi ndetse n’ibizakurikira iyi myanzuro y’ubushinjacyaha. Ati “ Kuri iki gicamunsi tariki ya 28 Ukwakira2024 ubushinjacyaha bwatangiye kugeza ku rukiko ibyo rushinja Dr Eugene Rwamucyo aho bitegenyijwe ko urukiko […]
Post comments (0)