Inkuru Nyamukuru

Amafaranga yo gupiganira isoko agenwa hakurikijwe iki?

todayOctober 31, 2024

Background
share close

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abakunda gupiganira amasoko ya Leta, bibaza impamvu batishyura amafaranga amwe mu gupiganira amasoko, kandi nyamara akenshi isoko riba ari rimwe mu bigo bitandukanye. Ese aya mafaranga agenwa hakurikijwe iki?

Ubusanzwe iyo umuntu agiye gupiganirwa isoko rya leta hari amafaranga adasubizwa yo gupiganira isoko, asabwa gushyira kuri konte iri muri banki runaka.

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko ari kenshi bajya gupiganira amasoko, ariko bagasabwa kwishyura amafaranga atandukanye kandi adasubizwa, bakibaza niba nta tegeko cyangwa iteka rya Minisitiri rishyiraho ayo mafaranga.

Uwitwa Hakizimana, avuga ko bikunda kumubaho cyane, ahubwo akibaza niba nta tegeko rigena ayo mafaranga ku buryo ashobora kuba amwe.

Ati “Jyewe napiganiye isoko ahantu hatatu hakurikiranye, bansaba gushyiraho ibihumbi 30 bidasubizwa kuri konte, bivuze ngo ibihumbi 30 gatatu ni ibihumbi 90 mu cyumweru kimwe, sinagira ahantu na hamwe ntsindira isoko, hari naho naje gusuzuma nsanga nubwo ibyangombwa byasabwe ariko isoko ryatanzwe mbere.”

Arongera ati “Ndibaza nti iki kintu ni itegeko ryanditse ahantu nibura mu igazeti rikaba ari itegeko rigomba gukurikizwa mu buryo runaka, impamvu nabigizeho ikibazo ntabwo ahantu hose baka amwe.”

Ni ikibazo ahuje n’uwitwa Karemera, uvuga ko uretse no kuba basabwa kwishyura amafaranga atangana, ariko yibaza impamvu ayo mafaranga adasubizwa kandi nyamara umuntu atigeze atsindira isoko.

Ati “Ese ayo mafaranga adasubizwa, kubera iki bayise adasubizwa, kandi niba umuntu yagiye gupiganira isoko mu gihe atabashije kuritsindira, ntekereza ko yakabaye asubizwa ayo mafaranga kubera ko atabashije gutsindira rya soko. Niba ubasha gupiganira amasoko menshi mu cyumweru kimwe, kandi ntubashe kuyatsindira, akenshi umuntu abihomberamo, kuko niba upiganiye amasoko 10 cyangwa atanu mu cyumweru, hamwe watanze ibihumbi 20 ahandi 30, ntubashe kuyatsindira usanga ari igihombo.”

Yungamo ati “Byakagiye ku murongo neza, abakoze iriya nyigo bakareba ibintu neza bakabishyira mu mucyo, ayo mafaranga akajya asubizwa banyirayo, kuko twebwe twibaza ahantu ajya n’ikintu akoreshwa.”

Umuyobozi Mukuru ubushakashatsi, amahugurwa n’ubunzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya Leta (RPPA), Celestin Sibonama, avuga ko amafaranga yo gupiganira amasoko ya Leta atagomba kurenga ibihumbi (10.000).

Ati “Muri Leta n’ibihumbi 10, uca ibihumbi 15 sinzi aho abivana, ni ibihumbi 10 kandi byanditse mu iteka rya Minisitiri, ntawemerewe guca ibihumbi 15, iyo n’ingingo y’itegeko ibivuga. Ubundi mbere tugitangira amasoko atarajya muri sisiteme babaraga amafaranga ku ipaji, icyo gihe yashoboraga kurutanwa, uyu munsi dukoresha ikoranabuhanga (E- Procurement), igiciro cy’igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ni ibihumbi 10, utitaye kumenya ngo ni amapaji angahe, akaba ajya mu isanduku ya Leta.”

Uyu muyobozi avuga ko bitewemewe ko ibigo bya Leta birenza umubare w’amafaranga ibihumbi 10, kandi ko uwo byaramuka bigaragaye ko ayarenza yihanangirizwa akabwira ko bitemewe, bikaba bishobora no kumuviramo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Iteka rya Minisitiri ryo mu igazate ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 20 Gicurasi 2020, mu ngigo yaryo ya 27, ivuga ku giciro cy’igitabo cy’ipiganwa, igaragagaza ko urwego rutanga amasoko ya Leta rushobora gusaba upiganwa kwishyura amafaranga y’ikiguzi cy’igitabo cy’ipiganwa rubicishije mu itangazo rihamagarira gupiganira isoko.

Iyo upiganwa asabwe kwishura amafaranga y’ikiguzi cy’igitabocy’ipiganwa, ikoranabuhanga ryemerera upiganwa kubona igitabo cy’ipiganwa kugira ngo ategure inyandiko ye y’ipiganwa, ariko igihe cyose ntiyemerewe gutanga inyandiko atarishyura amafaranga asabwa.

Iyo igitabo cy’ipiganwa kigurishijwe, cyishyurwa amafaranga y’u Rwanda guhera ku bihumbi bitanu (5,000) kugera ku bihumbi cumi (10,000), akishyurwa hakoreshejwe konti y’ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Miss Muheto Divine yemeye icyaha cyo kugonga, avuga ko atahunze

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, Miss Muheto Nshuti Divine yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho. Ni urubanza rwabereye mu ruhame, rwitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’itangazamakuru ndetse n’inshuti ze n’abandi bo mu muryango we. Muheto Divine yemeye icyaha cyo kugonga ariko akavuga ko atahunze, yemera icyaha cyo gutwara yasinze no gutwara ikinyabiziga nta permis. Ubushinjacyaha bwasobanuye […]

todayOctober 31, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%