Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, Miss Muheto Nshuti Divine yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho.
Ni urubanza rwabereye mu ruhame, rwitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’itangazamakuru ndetse n’inshuti ze n’abandi bo mu muryango we.
Muheto Divine yemeye icyaha cyo kugonga ariko akavuga ko atahunze, yemera icyaha cyo gutwara yasinze no gutwara ikinyabiziga nta permis.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyaha Muheto aregwa n’uburyo yakoze impanuka. Tariki 24 Ukwakira yari yasohokeye mu kabari ka Atelier Du Vin gaherereye muri Kicukiro hafi ya Sonatubes. Mu ma saa sita z’ijoro yari mu modoka yo mu bwoko bwa KIA SPORTAGE, atashye atwara yanyoye ibisindisha, ageze mu Kagari ka Nyakabanda muri Kicukiro mu muhanda werekeza i Remera, ata umuhanda agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo ndetse n’imodoka irangirika.
Yagize ubwoba ava mu modoka arahunga kugeza ubwo abaturage baje guhuruza Polisi. Nyuma yibutse ko hari telefone ze yasize mu modoka, nyuma aragaruka aje kuzifata azi ko nta rwego ruhari, ni ko yafashwe aho yabanje guhakana ko atari we wari utwaye ikinyabiziga ariko nyuma aza kwemera ko ari we wari uyitwaye.
Post comments (0)