Inkuru Nyamukuru

Salongo uzwi nk’umupfumu yatawe muri yombi

todayNovember 5, 2024

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Rurangirwa Wilson uzwi cyane nk’Umupfumu Salongo, ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye. Salongo yatawe muri yombi ku itariki 31 Ukwakira 2024.

Mu byaha akurkiranyweho, harimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa n’icyaha cy’iyezandonke.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yavuze ko Umupfumu Salongo yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho, rishyingiye ku birego abantu bamuregaga.

Yagize ati, “Yafashwe nyuma y’iperereza yari amaze iminsi akorwaho, aho yaregwaga n’abantu batandukanye akabizeza ko ari umuvuzi gakondo ufite imbaraga zidasanzwe zo kugaruza ibyibwe ndetse n’ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.”

Yakomeje avuga ko uwo mugabo yizezaga abantu ko avura inyatsi, ndetse ngo akaba afite n’imbaraga zo gutanga urubyaro.

Yakomeje agira ati, ” Ikibabaje muri ibi byose, uyu Salongo wasangaga yamamazwa cyane ku n’imbuga nkoranyambaga nk’umuntu udasanzwe.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko yafatanywe impu z’inyamaswa, amacupa atandukanye arimo ibyo yita imiti, amagi ndetse n’inkono.

Kugeza ubu, iperereza riracyakomeje ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Salongo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata aho asanzwe atuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Nyamata y’Umujyi, Umudugudu wa Rugarama II.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Baratabariza umuhanda wa kaburimbo ahitwa kuri Buranga

Abakoresha umuhanda wa Kaburimbo Kigali - Musanze, batanga impuruza z’umusozi uyu muhanda wubatseho, mu gace kazwi nko kuri ‘Buranga’, ukomeje kwangirika mu buryo bukomeye kandi busatira cyane uwo muhanda, ku buryo haramutse nta gikozwe mu maguru mashya ngo hasanwe, uwo muhanda ushobora kuzaridukira mu manga, ubuhahirane bugakomwa mu nkokora. Ako gace gaherereye mu Mudugudu wa Bukurura Akagari ka Gahinga mu Murenge wa Nemba Akarere ka Gakenke uwo muhanda unyuramo, ubutaka […]

todayNovember 1, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%