Inkuru Nyamukuru

Ni nde ushinzwe kugena ibiciro by’ubukode bw’amazu?

todayNovember 6, 2024

Background
share close

Bamwe mu baturage bakodesha amazu yaba ayo gucumbikamo cyangwa se ayo gukoreramo, bavuga ko babangamiwe n’uko bahora bongezwa amafaranga y’ubukode kuko mu mwaka umwe, igiciro gishobora kwiyongera inshuro ebyiri.

N’ubwo ari ikibazo usanga kiri hose mu bice bitandukanye by’Igihugu, abatuye ndetse n’abakorera mu Mujyi wa Kigali, barira ayo kwarika kuko bavuga ko nta kindi bagikorera uretse kwishyura ubukode yaba ubw’amazu bakoreramo cyangwa ay’aho bacumbitse, kubera ukuntu ibiciro byayo bisigaye byongezwa uko bwije n’uko bukeye, ku buryo hari n’ababwirwa ko biterwa no kuzamuka kw’idolari.

Ubusanzwe iyo umuntu agiye gukodesha inzu yo guturamo cyangwa gukoreramo ahenshi bakunze kumusaba kwishyura amafaranga y’ubukode y’amezi atatu, ubundi akagirana amasezerano na nyiri nzu, akazongera kuyishyura nyuma y’ayo mezi, ariko noneho yishyura ukwezi kumwe buri uko kurangiye cyangwa gutangiye bitewe n’icyo amasezerano afite avuga.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today by’umwihariko abakodesha inzu zo bakoreramo ubucuruzi mu Mujyi rwagati, bayibwiye ko amafaranga bishyura y’ubukode asigaye yongezwa cyane ku buryo nta kindi bagikorera uretse kwishyura inzu.

Umwe muri bo ukorera ubucuruzi rwagati mu Mujyi ahazwi nka DownTown, avuga ko izamuka ry’ibiciro by’ubukode bw’amazu bakoreramo ari ikibazo gikomeye, kuko bizamuka kenshi.

Ati “Kuzamuka kw’inzu ni ikibazo gikomeye kuko bizamuka kenshi. Mushobora kumara nk’amezi icyenda ukumva ngo bongeje iseta kandi bakongezaho amafaranga menshi, kandi gucuruza utarimo kujya hejuru ahubwo kurushaho kumanuka, urumva ko ari ibintu bigoye, ikibazo ni uko aya mazu yishyurwa mu madorali kandi uko rizamutse natwe bahita batuzamura.”

Mugenzi we ati “Nk’ubu ejo baratubwiye bati ku mafaranga mwari musanzwe mwishyura muzongeraho ibihumbi bitanu, kandi nta n’amezi atatu yari ashyize batwurije kuko twishyuraga ibihumbi 80 bahita badushyira ku bihumbi 100, tuva ku bihumbi 100 tujya ku bihumbi 115, kandi twari twaratangiriye ku bihumbi 60, ubu tugeze ku bihumbi 120 kuri meterokare.”

Arongera ati “Urumva ni imbogamizi, kuko nkanjye hano mfite metero eshatu, urumva ni ibihumbi 460, ubona n’ukuntu abakiriya babuze ni amafaranga menshi, kandi niba umwaka ugiye kurangira wishyura ayo mafaranga, urumva mu yandi mezi bazatwongeza kuko uko idorali rizamuka ni ko twe twongezwa ntabwo uba uvuga uti nzakomeza kwishyura aya mafaranga.”

Ni ikibazo asangiye n’abandi bahakorera bavuga ko n’igihe batakoraga muri Covid-19, bagarutse bakishyuzwa amafaranga y’ubukode kandi batarigeze bakora.

Si abakodesha amazu bakoreramo ubucuruzi bagaragaza ikibazo cy’amafaranga y’ubukode bw’amazu ahora yongezwa kuko n’abakosha ayo bacumbikamo bavuga ko ahenshi mu mwaka bongezwa inshuro ebyiri cyangwa izirenga bitewe n’uko nyiri nzu yabitekereje.

Umwe muri bo utuye mu bice bya Nyamirambo yagize ati “Hari inzu y’i Kigali wabamo amezi abiri batarayongeza? Ibyo biracyabaho? Barazongeza kuko iyo hashize menshi ni atatu cyangwa abiri, kuko aho ntuye sindahamara umwaka kandi nahagiye nishyura ibihumbi 120 ariko ubu nishyura ibihumbi 170.”

Undi utuye ahitwa muri Yanza ati “Nahagiye nishyura ibihumbi 25 ariko ubu ngeze ku bihimbi 35 ba nyir’ibyondo barakabije kabisa, kuko araza akakubwira ati inzu yazamutse niba wumva utabishoboye vamo ujye gushaka ahandi. Ubwo rero guhora wimuka ukabona atari byo, ukemera nyine ugatuza kuko we nta bintu byinshi arakubwira ati ugomba kongera amafaranga niba utabasha kuyabona igendere.”

Ubuyobozi Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), buvuga ko kugeza ubu nta bwiriza cyangwa itegeko rihari rigena ibiciro by’ubukode bw’amazu. Gusa ngo byaba byiza ugiye gukodesha agiye agira amasezerano y’ubukode y’igihe kirekire nk’umwaka cyangwa amezi atandatu, agaragaza amafaranga agomba kujya yishyura kuko ari byo bishobora kurengera abakodesha.
Umuyobozi ushinzwe ihiganwa no kurengera umuguzi muri RICA, Emmanuel Mugabe, avuga ko ikijyanye no kugena no gushyiraho ibiciro by’ubukode bw’amazu kitarakorwa.

Ati “Cyakora kuko ari ikibazo kimaze kugaruka kenshi, ubwo wenda RICA nk’urwego rushinzwe kurengera abaguzi harimo n’abakenera serivisi zo gukodesha amazu, twazabyigaho dufatanyije n’abandi tukareba koko niba bikwiye ko hajyaho igiciro cy’amazu cyangwa n’ubundi buryo byakorwa neza kugira ngo ukodesha arengerwe, kandi n’ukodeshwa arengerwe. Twazabirebaho, ariko kugeza ubu nta tegeko riduha ububasha dufite bwo gushyiraho ibiciro by’amazu.”

Ikijyanye n’abakora amasezerano yo kujya bishyurwa ubukode bw’amazu mu madorali ntabwo byemewe kuko hari itegeko rya Banki Nkuru y’Igihugu rivuga ko amasezerano yose agomba kuba mu mafaranga y’u Rwanda ndetse no kwishyurana bigakorwa mu mafaranga y’u Rwanda.

N’ubwo ari abo mu Mujyi wa Kigali gusa Kigali Today yaganiriye na bo bakayigaragariza ikibazo cy’ihindagurika ry’ibiciro by’ubukode bw’amazu, iki kibazo kinagaragazwa n’abatuye hirya no hino mu bice bitandukanye by’Ighugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abaturage n’ubuyobozi ntibavuga rumwe ku mafaranga y’ibikorwa-remezo

Bamwe mu baturage by’umwihariko abarimo kubaka ahakaswe amasite, barinubira gutanga amafaranga yitwa ay’ibikorwa remezo ariko ntibabihabwe nkuko bikwiye, ahubwo bikaba ngombwa ko ababishoboye babyishakira bagombye gutanga andi mafaranga kandi baba barabyishyuye. Ubusanzwe ahenshi mu bice bitandukanye by’Igihugu iyo umuntu agiye kubaka muri site, hari amafaranga asabwa yitwa ay’ibikorwa remezo, bikavugwa ko uyatanze azahabwa serivisi zirimo gusiburirwa imihanda inyuzwamo imashini kugira ngo igaragare, buri wese ugiye kubaka agatererwa borune byose byiyongeraho […]

todayNovember 6, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%