Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, asaba abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza bakahava badategereje ingurane, cyane ku bantu bituje mu manegeka cyangwa abafite ubushobozi barimo n’abafatiye ubwishingizi inzu zabo.
Maj Gen(Rtd) Murasira yabitangarije abanyamakuru mu nama MINEMA yagiranye n’abafatanyabikorwa bavuye mu nzego zitandukanye, kuri uyu wa Kane tariki 07 Ugushyingo 2024, hagamijwe gufatira hamwe ingamba zo guhangana no kubaka ubudahangarwa ku biza.
Maj Gen Murasira avuga ko amategeko ateganya ko umuntu ahabwa ingurane iyo ari ibikorwa remezo bisanzwe birimo gushyirwa ahari imitungo ye, ariko iyo habayeho ibiza ku muntu utuye mu manegeka, “uwo muntu ashobora guhabwa ingurane cyangwa ntayihabwe”.
Gen(Rtd) Murasira avuga ko umuntu wituje mu manegeka hamwe n’uwifite uyatuyemo, nta bufasha bwo kubakirwa bagomba guhabwa.
Yagize ati “Abatishoboye tubashakira aho tugomba kububakira, cyane cyane abahuye n’ibiza, mwagiye mubona ingero z’abatuye ahantu umusozi ugenda wika, bene abo turabubakira, ariko abishoboye bagomba kwirwariza kuko aba afite n’ubwishingizi.”
Ati “Aho dushobora kukubakira nta yindi ngurane tuguhaye kuko nyine tuba tukubakiye, ariko aho ni mu rwego rw’ubutabazi, abandi bafite ubushobozi tubasaba kwimuka kuko ni mu rwego rwo gukiza ubuzima bwabo, cyangwa se mu gihe ufite ubwishingizi bukaba ari bwo witabaza.”
Minisitiri Gen(Rtd) Murasira asaba abubaka kujya babanza gukora isuzumangaruka ku bidukikije kugira ngo batagira abo bateza amanegeka, cyangwa niba na bo ubwabo aho bagiye kubaka hatazaba amanegeka.
Gen(Rtd) Murasira avuga ko ubudahangarwa bw’u Rwanda mu guhangana n’ibiza butaratera imbere, bitewe n’uko hakiri byinshi byangirika iyo ibiza bibayeho.
MINEMA ivuga ko ibiza bikunze kwibasira u Rwanda ari imyuzure, inkangu, umuyaga, inkuba, amapfa, imitingito, iruka ry’ibirunga, inkongi, ibikorwa bya muntu nko guhirima kw’inyubako cyangwa kugwirwa n’ibirombe, hamwe n’ibyorezo by’indwara mu bantu no mu matungo.
MINEMA yateguye iyi nama ifatanyije n’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye(UN) akorera mu Rwanda, aho Umuhuzabikorwa wayo, Ozonnia Ojielo, yizeza ko gukumira no guhangana n’ibiza biri mu byo uwo muryango uzakomeza gufatanyamo na Leta y’u Rwanda.
Umugabo witwa Harindintwari Niyongana Innocent w’imyaka 69 ukomoka mu mudugudu wa Akarubumba, Akagari ka Rwamiko, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara yafatiwe ku mupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe, nyuma y’imyaka myinshi yihisha ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 akurikiranyweho. Uyu mugabo yaje avuga ko atahutse avuye mu gihugu cya Malawi aho yakoreraga ubucuruzi kuva mu mwaka wa 2009. Aya makuru yatanze ntabwo ari ukuri kuko […]
Post comments (0)