Inkuru Nyamukuru

Rulindo: RIB yafunze Gitifu umaze iminsi avugwa mu makimbirane na Meya

todayNovember 13, 2024

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024 rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, Ndagijimana Frodouard.

Ndagijimana yari amaze iminsi yumvikana mu makimbirane yamuhanganishije n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, wanze kumusubiza mu kazi nyuma y’uko Komisiyo y’abakozi ba Leta ibimutegetse, ariko ntihagire igikorwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko kuba Gitifu Ndagijimana yatawe muri yombi ntaho bihuriye n’amakuru yagiye acicikana mu itangazamakuru. Ati: “Ni byo koko uwari Gitifu wa Mbogo Ndagijimana yatawe muri yombi ari kumwe na Mporanyimana Eugene wari icyitso cye”.

Dr Murangira yasobanuye ibyaha aba bombi bakurikiranyweho, ati: “Bakurikinyweho gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu mvugo yatanze mu butabera, koshya abitabajwe mu mvugo mu butabera, no gucura umugambi wo gukora icyaha”.

Aba bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro na Kimihurura, mu gihe hari gukorwa iperereza ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr Murangira avuga ko ibi byaha babikoze ubwo Ndagijimana yitabazaga inshuti ye Mporanyimana kugira ngo bashake uko babona ikimenyetso cyayobya urukiko ku cyaha Ndagijimana yaregwaga cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 15.

Dr Murangira ati: “Bacuze umugambi wo gushaka uwo mwana w’umuhungu w’imyaka 15, Mporanyimana yashatse uyu mwana amukoresha inyandiko afatirwa mu cyuho, ndetse nyuma y’uko afashwe na Ndagijimana ahita atabwa muri yombi nyuma y’uko byari bigaragaye ko bari mu mugambi umwe wo koshya no gushyiraho igitutu uwakorewe icyaha, bafite umugambi wo kumuha amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000Frw)”.

Dr Murangira avuga ko ibi ntaho bihuriye n’amakuru avugwa ko ifatwa rye ryaba ryaraturutse ku makimbirane avugwa ari hagati ye na Meya wa Rulindo, kuko n’ubusanzwe Ndagijimana yari akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, ndetse mu Gushyingo 2023, Ndagijimana yafashwe akurikiranyweho gusambanya umwana amushukishije kuzamuhindurira amazina. Ikirego cyarakomeje ariko Urukiko rumurekura by’agateganyo ndetse yagombaga kuzaburana mu mizi tariki 18 Ukuboza 2024.

Umuvugizi wa RIB, akomeza avuga ko ibi yabikoze agamije kuyobya ubutabera kubera ko icyaha yari akurikiranyweho gikomeye, agasaba ko abantu batekereza ko yatawe muri yombi kubera ibibazo by’ubuyobozi yari afitanye n’Akarere akoreramo atari byo kuko Ubutabera bwari busanzwe bumukurikiranye.

Gutanga indonke, ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Baramutse bagihamijwe n’urukiko, bafungwa imyaka itanu (5) ariko itarenze imyaka irindwi (7) ndetse hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro eshatu kugeza ku nshuro eshanu z’agaciro k’indonke yakiriye.

Icyaha cyo koshya abitabajwe mu nzego z’ ubutabera, giteganywa n’ingingo ya 258 y’itegeko riteganya ibyaha muri rusange. Iyo umuntu agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1,000,000frw.

Gucura umugambi wo gukora icyaha ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 20. Igihano kuri iki cyaha gitangwa hagendewe ku byo ukurikiranywe ahamijwe.

Dr Murangira asaba abaturage kuzibukira icyitwa icyaha cyose, bakagendera mu nzira zizira icyaha, aboneraho gushimira abaturage bagaragaza ubushake mu gukumira icyaha.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Donald Trump yashyize abayobozi mu myanya barimo n’umuherwe Elon Musk

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashyize abayobozi batandukanye muri Guverinoma ye barimo n’umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk. Elon Musk yagizwe umukuru wa Minisiteri yo kunoza imikorere ya leta ‘Department of Government Efficiency’(DOGE). Amakuru dukesha RFI avuga ko Trump yavuze ko Musk azafatanya na Vivek Ramaswamy umushoramari mu by’imiti, bose bakaba bahawe inshingano zirimo, kuvugurura inzego za leta, no kugabanya gusesagura kwa leta. Perezida Trump […]

todayNovember 13, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%