Abaturage bo muri Sudani y’Epfo, baravuga ko barimo kwicwa n’inyota bitewe no kubura amazi meza yo kunywa, nyuma y’uko imyuzure yibasiye Amajyepfo y’icyo gihugu yatumye amazi yivanga na Peteroli.
Ibi byatewe n’imvura yaguye ari nyinshi bidasanzwe bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, iteza imyuzure myinshi ituma amazi abaturage banywaga bakayaha n’amatungo yabo, yivanga na peteroli.
Abo baturaga bavuga ko babizi neza ko kunywa ayo mazi ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko aba arimo ibinyabutabire bitagenewe kunyobwa n’abantu.
Umwe mu bayobozi muri ako gace witwa Chihok Puot, aganira na BBC dukesha iyi nkuru, yagize ati, ”Amazi arimo umunyu kuko hano hari peteroli, amazi arimo ibinyabutabire bibi”.
Umugore Worora inka muri ako gace ka État d’Unite, we yagize ati, “Iyo unyoye aya mazi akugwa nabi, ugahora ukorora.Turabizi ko ari amazi mabi ariko nta handi dufite twajya, turimo kwicwa n’inyota”.
David Bojo Leju, inzobere mu byo gucukura no gutunganya peterori, yatangaje ko imyuzure ari yo yatumye amazi yo muri ako gace yivanga na peteroli kuko yangije amariba y’amazi.
David Bojo Leju yagize ati, ”Imyuzure ni ikiza kibi cyane, guhumana kw’amazi biturutse ku nganda zitunganya peteroli zicunzwe nabi, ni uburozi bwica gahoro gahoro bugenda bukwira muri iyo Leta yose”.
Mu gace ka État d’Unite, hari mu hambere haturuka peterori nyinshi muri Sudani y’Epfo, kandi ngo hakunze kuba imyuzure mu bihe by’imvura. Ariko guhera mu 2019 byatangiye kuba bibi kurushaho no mu myaka yakurikiyeho kugeza ubu, kuko amazi y’imvura ananirwa gutemba ahubwo akirunda mu itaka ry’ibumba, nyuma bigateza imyuzure ikomeye.
Mu 2022, 2/3 by’ubutaka bw’iyo Leta bwari bwarengewe n’amazi y’imyuzure nk’uko byatangajwe na PAM/WFP, naho muri uyu mwaka wa 2024, ubu 40% by’ubutaka bw’iyo Leta ngo nibwo bwarengewe n’amazi y’imyuzure.
Nubwo nta makuru ahari cyangwa raporo z’ubushakashatsi ku bigize amazi ahabwa inka muri iyo Leta, ariko aborozi bahorana impungenge ko ayo mazi ahumanye atuma amatungo yabo arwara, kuko bakunze kubona inyana zivukana ibibazo bitandukanye, harimo izivuka zidafite imitwe, cyangwa se zidafite amaboko n’ibindi bibazo.
Minisitiri ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko muri Leta ya État de l’Unité, hapfuye inka zisaga 100,000 mu myaka ibiri (2023-2024), kubera imyuzure no guhumana kw’amazi yivanze na peteroli.
Umugore witwa Nyakal yavuze ko ayo amazi nubwo bayateka bakayanywa, abatera impiswi no kubabara mu nda.
Mu Mujyi mukuru w’iyo Leta, hari inkambi icumbikiye impunzi zigera ku 140,000 zahunze intambara aho muri Sudani y’Epfo n’imyuzure.
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya Youth Connekt 2024, yagaragaje ko Afurika ifite ibyo ikeneye byose kugira ngo ibashe kugera aho abayituye bifuza ndetse kandi ko kutabigeraho bakwiye kwigaya. Iyi nama ya Youth Conekt iri kuba ku nshuro ya Karindwi (7), yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ugushyingo 2024, iri kubera muri Kigali Convention Centre, yitabiriwe n’Abaminisitiri bashinzwe urubyiruko mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ba […]
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, Tete Antonio, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]
Post comments (0)