Inkuru Nyamukuru

Kamonyi : Abasore batatu batawe muri yombi bakekwaho ubujura

todayNovember 14, 2024

Background
share close

Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyagacaca, Polisi yakoze igikorwa cyo gushaka abasore batatu bakekwaho ubujura bwo gutega abantu bakabambura telefone n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko abo basore bafashwe bafite imyaka 20, 24, 31 y’amavuko.

Ati “Ni urubyiruko rwishora mu bikorwa byo kwambura abantu bakoresheje imbaraga aho bitwikira umugoroba bagashikuza abantu ibyabo bakirukanka”.

SP Habiyaremye avuga ko nyuma yo kumenya aya makuru bahise batangira ibikorwa byo kubashakisha bose bakaba bafashwe.

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ruhango kandi yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho ubujura no gusambanya umugore w’imyaka 58.

Aba batawe muri yombi tariki 11 Ugushyingo 2024, mu Murenge wa Mbuye, Akagari ka Gisanga, mu Mudugudu wa Biyemveni, mu Karere ka Ruhango.

Aba bagabo batatu bakekwaho icyaha cyo gusambanya ku gahato umugore uri mu kigero cy’imyaka 58 y’amavuko mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2024, bamusanze mu nzu, nyuma bamwiba matela, imyumbati, imyenda n’inkweto yari atunze.

Mu ijoro ryo ku wa 10 rishyira ku wa 11 Ugushyingo 2024, saa saba z’ijoro ubwo aba bajura bazaga kwiba, umwe muri bo nyuma yo kwiba ngo yasigaye mu nzu, akingirana bagenzi be maze asambanya umukecuru bari baje kwiba, nyuma yo kumuniga no kumukangisha kumwica.

Uyu mukecuru wari wenyine mu nzu kubera ko umugabo we atari ahari, abana be bane na bo bakaba batari bahari, avuga ko bamusahuye ibintu byinshi birimo n’imyumbati, kandi ko atabazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije Kigali Today ko abakekwaho ibi byaha batawe muri yombi kugira ngo baryozwe ibyo bakekwaho gukora.

Ati “Polisi yataye muri yombi abantu batatu barimo uw’imyaka 20, uwa 23 n’uwa 31 bacyekwaho gusambanya ku gahato umudamu uri mu kigero cy’imyaka 58 mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2024, bamusanze mu nzu bakanamwiba. Abafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana.’’

SP Habiyaremye, yakomeje asaba abaturage gutanga amakuru ku bantu bafite imyitwarire iteye amakenga, abakoresha ibiyobyabwenge n’ababikwirakwiza kuko ngo ari imwe mu mpamvu nyamukuru y’ubugizi bwa nabi nk’ubu n’imyitwarire idahwitse.
Yibukije kandi n’abahungabanya umutekano bose kubireka, kuko Polisi iri maso kandi izakomeza guhiga abagizi ba nabi.

Polisi isaba abaturage gutanga amakuru ku bantu bafite imyitwarire iteye amakenga, abakoresha cyangwa abakwirakwiza ibiyobyabwenge nk’imwe mu mpamvu nyamukuru y’ubugizi bwa nabi nk’ubu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Yubatse gereza mu nzu ye azajya afungiramo umuhungu we wabaswe n’ibiyobyabwenge

Muri Thailande, umubyeyi w’imyaka 64 yubatse gereza mu nzu ye agamije kwicungira umutekano we n’uw’abaturanyi nyuma yo guhorana impungenge z’ibibazo byaterwa n’umuhungu we w’imyaka 42 wabaswe n’ibiyobyabwenge. Nyuma y’imyaka isaga 20 yari amaze aba mu bwoba buhoraho kubera uwo muhungu we wabaswe n’ibiyobyabwenge n’urusimbi, uwo mubyeyi utuye mu Ntara ya Buriram muri Thailande, yafashe ingamba zidasanzwe kugira ngo yizere ko umutekano we urinzwe kimwe n’uw’abaturanyi be. Izo ngamba yafashe, ni […]

todayNovember 14, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%