Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko hakwiye gufatwa ingamba zakumira guhenda kw’ibintu no guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda, bashingiye ku byo ryaguraga mu myaka irenga 20 ishize.
Manigaba Phenéas w’imyaka 50 y’amavuko agira ati “Mu mwaka wa 2000 ikilo cy’ibirayi cyagurwaga amafaranga 30Frw, ndabyibuka neza, muri uwo mwaka nibwo ninjiye mu Mujyi wa Kigali, inzu y’ibyumba bibiri na ‘salon’ yakodeshwaga amafaranga 5,000Frw mu Gatsata, ku Giticyinyoni, Kimisagara n’ahandi, ariko ubu irakodeshwa atari munsi ya 60,000Frw-70,000Frw.”
Manigaba avuga ko imboga za dodo (ubu zigurwa amafaranga 100 cyangwa 200 ku mufungo), imbuto za avoka n’ibindi, ngo yajyaga ku baturanyi be akabihabwa ku buntu.
Icyo gihe kandi ngo mu cyaro nta mata bagurishaga, ndetse no mu mijyi akaba yaragurwaga amafaranga benshi mu baturage bashoboraga kubona, n’ubwo Manigaba atibuka neza uko litiro y’amata yagurwaga.
Umumotari wahisemo kwitwa Kalisa Alphonse watangiye gutwara abagenzi i Kigali mu mwaka wa 2010, avuga ko icyo gihe inzu y’icyumba kimwe na salon kuri ubu ikodeshwa amafaranga ibihumbi 50 ku kwezi, muri uwo mwaka ngo yari igeze ku mafaranga ibihumbi 30 ku Muhima n’ahandi hegereye cyane mu Mujyi rwagati wa Kigali.
Icyo gihe Kalisa yatwaraga umugenzi kuva mu Mujyi kugera i Remera muri gare ku mafaranga 800Frw, ariko ubu ngo umuntu utamuhaye nibura 1,500Frw ntiyakwemera guhaguruka.
Kalisa agira ati “Ntegereje amaherezo y’ibi bintu, gusa sinyazi!”
Ifaranga ry’u Rwanda ryagiye rita agaciro urigereranyije n’Idolari rya Amerika
Hari abaturage bari bugamye imvura ku biro by’ivunjisha mu Mujyi rwagati wa Kigali, na bo bajyaga impaka bibukiranya ko hari igihe Idolari rya Amerika ryigeze kuba rivunjwa amafaranga y’u Rwanda 320Frw mu mwaka wa 2002, rirazamuka rivunjwa 602Frw muri 2009, ubu rikaba rivunjwa amafaranga y’u Rwanda 1,400Frw.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko tariki 18 Ugushyingo 2024, yavuze ko ibintu bikomeje guhenda ku masoko cyane cyane ibiribwa, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo imihindagurikire y’ibihe iteza abahinzi kubura umusaruro, hamwe no kuba u Rwanda rugura ibintu byinshi hanze kurusha ibyo rwoherezayo.
Guverineri Rwangombwa yagize ati “Mu mwaka ushize wa 2023 habayeho ikibazo cy’amapfa bitera ibura ry’ibiribwa, biba ngombwa ko hatumizwa ibiribwa byinshi aho twatanze miliyoni 600 z’Amadolari ku biribwa gusa, igisubizo kiri mu kongera ibyoherezwa hanze n’ibikorerwa mu Gihugu, mu gihe gito birabangamye ariko mu gihe kirekire aho ni ho hari igisubizo.”
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ivuga ko Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda, kigomba gufashwa gutanga amakuru ahamye ajyanye n’iteganyagihe kandi Leta igateza imbere ubuhinzi budashingiye ku mvura.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe amasoko ya Leta mu Rwanda (RPPA), Joyeuse Uwingeneye, ubwo yari mu nama y’ibigo bishinzwe amasoko ya Leta muri Afurika, yavuze ko batangiye gutanga amasoko bibanze ku kugura ibikorerwa imbere mu Gihugu, kugira ngo barinde ifaranga ry’u Rwanda gukomeza gatakariza agaciro mu kugura ibintu bivuye hanze.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko indwara ya Malariya yikubye inshuro ebyiri ugereranyije kuva mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2023 n’ukwezi kwa Nzeri 2024 aho abarwayi bavuye ku bihumbi 43 bikuba inshuro ebyiri. Ni ibyatangajwe na Dr Aimable Mbituyumuremyi aho yavuze ko ubwiyongere bwa Malariya bugaragara cyane mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo. RBC ivuga ko umwaka wa 2016-2017 ari wo wagaragayemo abarwayi benshi ba Malariya […]
Post comments (0)