Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko indwara ya Malariya yikubye inshuro ebyiri ugereranyije kuva mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2023 n’ukwezi kwa Nzeri 2024 aho abarwayi bavuye ku bihumbi 43 bikuba inshuro ebyiri.
Ni ibyatangajwe na Dr Aimable Mbituyumuremyi aho yavuze ko ubwiyongere bwa Malariya bugaragara cyane mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.
RBC ivuga ko umwaka wa 2016-2017 ari wo wagaragayemo abarwayi benshi ba Malariya kuko bari hejuru ya Miliyoni eshanu mu Gihugu, abari barwaye Malariya y’igikatu bari ibihumbi 18, ikaba yarahitanye abantu 600.
Kubera ingamba zagiye zifatwa, byatumye mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023 na 2024 abarwaraga Malariya bagabanuka bagera ku bihumbi 600 bingana n’igabanuka rya 90%.
Abarwayi ba Malariya y’igikatu baragabanutse bagera ku bihumbi bibiri naho abahitanywe na Malariya ni 62.
Ati “Icyakora muri iki gihe uburwayi bwa Malariya bwariyongereye ugereranyije n’ukwezi kwa Nzeri k’umwaka ushize wa 2023 ndetse n’ukwezi kwa Nzeri k’umwaka wa 2024 abarwayi bikubye kabiri bava ku bihumbi 43 bagera ku bihumbi 85, aho Akarere ka Gisagara ari ko kagize abarwayi benshi bageze ku bihumbi 30, hakurikiraho Bugesera yagize abarwayi ibihumbi 9, hakurikiraho Gasabo na Kicukiro habonetse abarwayi benshi”. Dr Aimable Mbituyumuremyi yasobanuye ko muri uyu mwaka wa 2024 abarwayi ba Malariya bamaze kuba ibihumbi 520.
Ingamba zihari
Asobanura ibyerekeranye n’ingamba zo guhashya Malariya, Dr Aimable Mbituyumuremyi yagize ati “Gahunda yo gutera imiti mu nzu no hanze iracyakorwa hagamijwe kwica imibu n’amagi yayo. Gukoresha inzitiramubu cyangwa udukoresho ducomekwa bikorerwa aho abantu barara gusa. Ubu imibu ishobora kuruma abantu hanze y’aho barara hadateye umuti.”
Yongeyeho ati “ Ubu imibu yagiye ihindura uburyo bwo kurumana mu rwego rwo kwirwanaho kuri ya miti iterwa. Ibi bishobora kongera ibyago byinshi ku byiciro by’abantu bafite ibyago byo kurwara Malariya”.
Izindi mbogamizi ni uko inzitiramibu hari aho usanga ikoreshwa icyo itagenewe. Nk’abakora uburobyi bayikoresha mu kuroba, muri Kigali bakayikoresha mu koza imodoka mu binamba, abakora ubuhinzi hari abayijyana kurinda imyaka ngo itaribwa n’udukoko, n’ibindi..
Ati “Ni ngombwa ko inzitiramubu ikoreshwa icyo yagenewe ngo irusheho kuturinda Malariya”.
Dr Mbituyumuremyi yatanze ubutumwa, ati: “Tumaze kubona ibimenyetso by’ibanze ko Malariya iri kuzamuka, bikaba ari impuruza ko dukeneye kuba maso, buri wese agashyiraho uruhare rwe.”
Ati “ Minisiteri y’Ubuzima iri gukora ibyo isabwa, birimo kubona imiti ikwiye, guhugura abaganga, kubona ibipimo, inzitiramibu no gutera imiti, ariko dukeneye uruhare rw’izindi nzego ndetse n’umuntu ku giti cye. Ubu ni bwo buryo buzatuma tubasha kurandura Malariya burundu muri 2030 nk’uko gahunda y’Igihugu iri.”
Post comments (0)