Inkuru Nyamukuru

Ingabire Victoire: Ikimenyetso cy’ubwigomeke bumunga bwitwaje kutavuga rumwe n’ubuyobozi

todayNovember 21, 2024

Background
share close

Mu kiganiro aheruka kugeza ku ihuriro rya 17 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri ku wa 16 Ugushyingo 2024, Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bwumviswe na buri wese.

Perezida Kagame yagize ati “Abibwira ko ari ibitangaza kubera ko bogezwa n’amahanga bakumva ko bashobora gukomeza kubangamira u Rwanda babeshya ko barwanira demukarasi, cyangwa barwanira ibyo ntazi…bakirengagiza aho twabakuye…abo ni nka ya masaha y’umwuka bashyira ku nkuta. Iyo yashizemo umwuka bagira batya bakawongeramo kugira ngo yongere akore. Turaza kuwongeramo.”

Nubwo Umukuru w’Igihugu yirinze kuvuga amazina, ubutumwa bwe bwaganishaga kuri Victoire Ingabire Umuhoza, ukomeje kurangwa n’imvugo isenya, n’ibikorwa bigamije kubangamira ubumwe bw’Igihugu.

Ingabire Victoire ubwo yari asohotse mu Igororero rya Nyarugenge i Mageragere tariki 15 Nzeri 2018, nyuma yo guhabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu

Nubwo yahawe imbabazi mu 2018 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhakana Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, Ingabire yongeye gutesha agaciro amahirwe ya kabiri yahawe, yemera guhinduka igikoresho cy’inyungu z’amahanga ahora arekereje guhungabanya u Rwanda.

Guhindura uburinganire intwaro y’amacakubiri

U Rwanda rwabereye amahanga icyitegererezo cy’uburinganire, aho abagore bafite imyanya 60% mu nteko ishinga amategeko. Nyamara, Ingabire, we ntiyemera iyo ntambwe ahubwo akavuga ko abagore ari ‘imitako’. Kuvuga ko abagore nta ruhare rufatika bafite mu buyobozi, ntabwo ari igitutsi ku bagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko gusa. Ni igitutsi no ku Banyarwanda batagira ingano bitanze batizigamye kugira ngo Igihugu kigere kuri iyi ntambwe.

Amagambo ya Ingabire ni kirimbuzi, ahanini bishingiye ku kuba abiba amacakubiri mu muryango ukirimo kwiyomora ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu guhakana ko abagore bahagarariwe mu nzego akabyita umutako, ni ugutesha agaciro politike ziha ubushobozi abagore bwo kubaka u Rwanda rw’ejo. Amagambo ye ntabwo anenga gusa, ahubwo arasebanya, akabangamira iterambere ry’u Rwanda kandi akabikora yogezwa n’abanyamahanga banenga u Rwanda bagamije kurukoma mu nkokora.

Guhakana Jenoside: Inzitizi nyamukuru ku bwiyunge

Urubuga nyamukuru Ingabire akoresha ni uburyo atsimbarara mu kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu biganiro mbwirwaruhame no mu itangazamakuru, yumvikanye kenshi avuga ko inzibutso za Jenoside zibanda gusa ku Batutsi bishwe, zikirengagiza ko n’Abahutu bishwe. Uru rugero rupfuye nta kindi rugamije usibye kugoreka ibyaranze amateka no kubangamira inzira y’ubwiyunge u Rwanda rumazemo imyaka mirongo.

Ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwashyize imbere gushimangira ubumwe mu Banyarwanda binyuze mu kwakira ukuri gusharira kwa Jenoside bashikamye. Mu buryo buhabanye cyane, ibitekerezo n’amagambo bya Ingabire bitoneka ibikomere, bigatiza umurindi inkuru zihakana umugambi wa Jenoside n’urwego yakozwemo. Imvugo nk’iyo ntabwo yerekana kwirengagiza gusa, ni kirimbuzi kandi ibangamiye umubano u Rwanda rwameneye amaraso ngo wongere ubeho.

Imbabazi zarengerewe

Ni ngombwa kuzirikana ko ubwisanzure Ingabire afite ubu butaturutse ku kuba ari umwere, ahubwo ni imbabazi yahawe n’Umukuru w’Igihugu mu 2018 nyuma y’imyaka umunani yamaze mu buroko kubera ibyaha byo gushishikariza abaturage kwigomeka no guhakana Jenoside, yararekuwe hirengagijwe ibyaha bye. Imbabazi yahawe zaje zikurikira urwandiko yanditse n’intoki azisaba, ibintu bidasanzwe kuri Guverinoma ubundi ikunze kunengwa kugira igitsure mu kubahiriza itegeko.

Aho gukoresha imbabazi n’ubwisanzure yahawe mu kubaka u Rwanda rw’ejo, Ingabire yarushijeho gusizora, ibikorwa bye bigamije amacakubiri abikuba kabiri, abishyigikiwemo n’udutsiko tw’Abanyaburayi bamuhinduye nk’umunyapolitike uhorwa ibitekerezo bye bagamije inyungu zabo. Uku kurengera imbabazi yahawe ntabwo ari ugusebya Guverinoma y’u Rwanda yonyine, ahubwo ni no gusebya umuturage wese uharanira ubumwe n’ubwuyunge.

Gukongeza umutekano muke

Ikigaragara ni uko urubuga rwa Ingabire nta mbaraga rwagira adatewe inkunga n’imiryango na za Guverinoma mpuzamahanga. Izo nzego, zakunze kurangwa no kunenga ubuyobozi bw’u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside, zongerera ijwi rye imbaraga zirengagije ingaruka imvugo ye iteza imbere mu gihugu. Ukubogama kuranga umuryango mpuzamahanga mu bufasha bwawo kwerekana uburumirahabiri buteye inkeke: guharanira “uburenganzira bwa muntu” banaha ubushobozi abantu babangamira inkingi y’ubumwe bw’u Rwanda.

Ijambo rya Perezida Kagame ryakomoje mu buryo buziguye kuri ubu buryarya. Mu gihe amahanga avuga ko ashishikajwe no gushyigikira ubwiyunge n’iterambere mu Rwanda, inkunga batera abantu nka Ingabire yerekana icyo bagamije mu by’ukuri: Guhungabanya u Rwanda bagamije inyungu za politike mu bihugu. Amagambo ya Perezida Kagame yibutsa ko ubusugire n’ubumwe by’u Rwanda ntawe rubisaba, n’iyo habaho gushyirwaho igitutu n’imbaraga ziturutse hanze.

Igiciro cya Politiki z’amacakubiri

Amagambo n’ibikorwa bya Ingabire bigira ingaruka. Inkuru ze zenyegeza inzika, amacakubiri, kandi zigatiza umurindi ba bandi batigeze na rimwe bishimira intambwe nziza u Rwanda rwateye nyuma ya Jenoside. Mu gihe Igihugu gikomeje kwisana, politiki ze zitanya abantu zishobora gukoma mu nkokora inkingi y’ubumwe yatumye u Rwanda ruba intangarugero ku rwego rw’Isi.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame, nubwo butahutiyeho, bwarumvikanye: Abantu nka Ingabire bagomba kureka ibikorwa byabo byo kwigomeka. Iterambere ry’u Rwanda ryubakiye ku mahame yo gusohoza inshingano, ubumwe, no kwihangana. Nta mwanya w’izo mungu zikoresha ibikomere by’amateka ku bw’inyungu bwite cyangwa iza politiki.

Victoire Ingabire Umuhoza ni uwo kwitonderwa. Nubwo yigaragaza nk’umuvugizi wa demukarasi n’uburenganzira bwa muntu, ibikorwa bye bibangamira ubwo bumwe n’iterambere avuga ko aharanira. Amagambo ya Perezida Kagame aributsa mu gihe gikwiye, ko ubusugire bw’u Rwanda n’imbaraga zashyizwe mu bwiyunge bitazigera na rimwe bitambamirwa ku bw’inyungu z’amahanga cyangwa iz’umuntu runaka.

Urugendo u Rwanda rurimo nyuma ya Jenoside ruracyari rurerure, ariko ni urugendo ruyobowe no kwiyemeza kutajegajega kw’abaturage barwo n’ubuyobozi. Muri uru rugendo, nta mwanya urimo wahariwe abantu nka Ingabire basaritswe n’amacakubiri, barangwa n’imvugo ishyize imbere gusenya iterambere ryatwaye imyaka mirongo. U Rwanda rw’ejo ni urw’abubaka, si urw’abasenya.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kenya: Kiliziya Gatolika ntirasubiza amafaranga yari yahawe na Perezida William Ruto

Perezidansi ya Kenya yatangaje ko Kiliziya Gatolika itaragarura amashilingi agera kuri miliyoni 2.6 y’inkunga yari yahawe na Perezida William Ruto, ikayanga ivuga ko itifuza gushukishwa amafaranga. Musenyeri Mukuru wa Kiliziya ya Nairobi, yatangaje ko iyo nkunga bayanze kuko badashaka gushukishwa amafaranga atangwa n’abanyapolitiki, nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Perezidansi Hussein Mohamed mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Citizen TV. Hussein Mohamed yagize ati, “Kugeza uyu munsi (tariki 19 Ugushyingo 2024) nta […]

todayNovember 20, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%