Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), buratangaza ko buhangayikishijwe na gatanya z’imiryango y’abashakanye, kubera ko ari kimwe mu bigira ingaruka ku burere bw’abana.
Kuba gatanya zikomeje kwiyongera mu miryango, ni kimwe mu byo ubuyobozi bwa NCDA buvuga ko birimo gutuma abana bakomeza kuvutswa uburenganzira bwabo bwo kubona ababyeyi bombi, kubera ko hari igihe uwo urukiko rutegetse ko abagumana abima uburenganzira bwo kubonana n’undi mubyeyi wabo.
Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana, wizihijwe hagaragazwa bimwe mu bikibangamiye uburenganzira bw’umwana.
Mu ijambo ryo gutanga ikaze, umuyobozi Mukuru wa NCDA, Assumpta Ingabire yavuze ko nubwo Igihugu cyakoze ibishoboka byose kugira ngo umwana arusheho kwitabwaho, ariko hakigaragara ibibazo by’ababyeyi batubahiriza inshingano zo kwita no gutanga uburere ku bana babo kandi ari inshingano ntasimburwa.
Yagize ati “Gatanya zibangamira abana cyane, cyane cyane ko ababyeyi bo baba bireba mu nyungu zabo cyangwa bagashaka kubabazanya ariko bakabinyuza mu bana, turabibona birimo birazamuka cyane, ugasanga umwana agiye gukura ababaye, akuranye intimba, ibikomere byinshi kandi aterwa n’abantu bamubyaye bamukunze.”
Arongera ati “Ibyo byose biragenda bigatuma tugira n’abana baza mu muhanda bahunze izo nduru zo mu ngo za buri munsi, abantu bashobora kudahuza, kutumvikana ariko kuko bafite umwana bagomba kugira uburyo babyitwaramo muri ayo makimbirane yabo bakayarinda ko umwana abijyamo kuko birababaje kubona umwana w’imyaka itandatu yavuga ibyo iwabo bapfa cyangwa batonganira, ku myaka ye ntabwo ari ibintu yakurana ngo imikurire ye ibangikane n’ibyo bintu yagiye yumva bitamureba.”
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda igaragaza ko imiryango 2833 ariyo yatse gatanya mu mwaka ushize wa 2023/2024. Iyo Raporo igaragaza ko mu manza mbonezamubano zakiriwe n’inkiko mu 2023-2024, zingana na 25,481, iziza ku isonga ni izirebana no gutandukana burundu kw’abashakanye kuko zigize dosiye 2833, mu gihe mu mwaka wawubanjirije ibirego byari byinjiye mu nkiko birebana na gatanya byari 3075.
Abana bavuga ko bimwe mu bibazo bibangamira uburenganzira bwabo bakunze guhura nabyo akenshi biba bishingiye ku makimbirane yo mu miryango, bisiga bikomerekeje bamwe.
Soles Kagabo ni umunyeshuri mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, avuga ko uretse kuba hari igihe abana b’abakobwa bahohoterwa hari n’igihe amakimbirane yo mu miryango atuma uburenganzira bwabo buhutazwa.
Ati “Kwa kundi umwana aba abona ababyeyi be barwana, batongana, batari hamwe, bimutera kubabara cyane, ku buryo aba yumva adashaka kuvuga ikintu na kimwe, agahora yigunze, ku buryo n’icyamubaho cyose atagenda ngo akibwire ababyeyi be, afite ubwoba cyangwa se atanabizera kubera guhora barwana buri kanya.”
Gad Olivier Habimana ni umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, avuga ko amakimbirane yo mu miryango abangamira uburenganzira bw’abana, kubera ko iyo ababyeyi bafitanye ikibazo umwana ashobora kuba yagira ikibazo cyo mu mutwe.
Ati “Ikintu Leta yakora ni ukuba yakangurira ababyeyi kujya bumvikana kuko nibo batanga urugero ku bana babo, kuko umwana nabona umubyeyi arimo kurwana n’undi muntu nawe azakura arwana, ariko nibabagira inama bakababwira bati, mujye mumenya ibyo mukora iyo muri imbere y’abana banyu kugira ngo ejo n’ejo bundi bazagire ikintu kirenze bazimarira.”
Post comments (0)