Inshuti n’Abavandimwe kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukwakira 2024 bazindukiye mu gikorwa cyo guherekeza Nduwamungu Pauline yishwe tariki ya 14 Ugushyingo, 2024 urwagashinyaguro.
Hatuwe igitambo cya Misa yo ku musabira ndetse havugwa n’amateka yaranze ubuzima bwe aho yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka Ngoma, akaba asize abana batatu muri bane yabyaye, akaba asize n’abauzukuru batanu.
Nduwamungu yabaye umwarimu mu kigo cy’urubyiruko cya Rukoma, anakora ku kigo nderabuzima cya Rukoma.
Umwe mubahagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yavuze ko batewe ishavu n’urupfu rwa Nduwamungu Pauline wishe urwagashinyaguro. Rugamba Audace ni umwana wa Nduwamungu Pauline yashimiye abaje kubafata mu mugongo ndetse ashimira umubyeyi wabo ko yabareze akabakuza bakaba barabaye abagabo.
Ati “ Nizeye ntashidikanya ko mama agiye mu ijuru kuko imirimo myiza yose yayikoze igihe yari hano mu isi nk’uko byatanzwe mu buhamya bw’imibereho yamuranze igihe yari hano ku Isi”.
Mizero Francine umwana we w’Imfura yavuze ko bababajwe n’urupfu rw’umubyeyi wabo wakundaga abantu ariko ubwo yicwaga agataka akabura umutabara. Ati “ Nyuma yo kubona umubiri we ariko hari igice kitariho tukareba abaturanyi hirya no hino byaduhaye ishusho yabo tubana abo aribo nyuma yo kwicwa ntatabarwe kandi yatatse”.
Mizero avuga ko yari afite ‘Graduation’ akaba ababajwe nuko umubyeyi we bamuvukije ubuzima badasangiye ibyishimo.
Ati “ Imyaka 66 yari afite yari agitanga umusanzu wo kubaka igihugu kandi yari afite uruhare runini muri gahunda z’iterambere uwamwambuye ubuzima yaduhombeje byinshi”. Guverineri Rubingisa yavuze ko bazakomeza kuba hafi y’umuryango wa Nduwamungu kandi bazakomeza kubafata mu mugongo.
Urupfu rwa Nduwamungu Pauline rwababaje abantu benshi kubera uburyo yishwemo kuko uwamwishe yamuciye umutwe awujugunya mu bwiherere rwaho yari atuye.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko uwitwa Nziza yafashwe akemera ko ari we wamwishe. Nziza abajijwe impamvu yamwishe akamuca umutwe, yisobanuye avuga ko yagira ngo atazafatwa ngo kuko yabwiwe ko mu mboni z’uwishwe hasigaramo ifoto y’uwamwishe iyo yamwishe barebana.
Kugeza ubu urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ntiruremeza cyangwa ngo ruhakane ko Nduwamungu Pauline yaba yarazize ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry avuga ko iperereza ariryo rizabigaragaza kandi rigikomeje gukorwa kugira ngo abagize uruhare mu rupfu rwe bamenyekane.
Nduwamungu Pauline yishwe tariki ya 14 Ugushyingo, 2024. Abamwishe babikoze hagati ya saa saba na saa munani z’amanywa bamujugunya mu kimoteri mu rugo rwe bamukuraho umutwe.
Abamwishe bari babigambiriye kuko yari atuye ahantu ku muhanda munini wa kaburimbo hagati y’abandi bantu ibipangu byahanaga imbibi.
Mu kiganiro aheruka kugeza ku ihuriro rya 17 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri ku wa 16 Ugushyingo 2024, Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bwumviswe na buri wese. Perezida Kagame yagize ati “Abibwira ko ari ibitangaza kubera ko bogezwa n’amahanga bakumva ko bashobora gukomeza kubangamira u Rwanda babeshya ko barwanira demukarasi, cyangwa barwanira ibyo ntazi…bakirengagiza aho twabakuye…abo ni nka ya masaha y’umwuka bashyira ku nkuta. Iyo yashizemo umwuka bagira batya bakawongeramo kugira […]
Post comments (0)