Mu kiganiro EdTech Monday cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024 abatumirwa bacu baratugaragariza uko hakwiye kubakwa ikoranabuhanga mu burezi, rijyanye n’imiterere y’abarikoresha, hegendewe ku muco gakondo n’ururimi benshi mu banyeshuri bazi gukoresha, mu rwego rwo guhuza ibikenewe n’ireme ry’uburezi ryifuzwa.
Ibyo bigaragarira mu miyoboro itandukanye igenda yubakwa hirya no hino ku ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda, ahakorwa integanyanyigisho zigashyirwa mu ikoranabuhanga hagamijwe gufasha abanyeshuri n’abarezi kurigeraho mu buryo bworoshye kandi bujyanye n’ubukenewe.
Ubushakashatsi bugaragaza ko nibura imiyoboro isaga 25% yasuzumwe ari yo yujuje ibisabwa, ngo ikoranabuhanga rikenewe ritange ubumenyi bukenewe hagendewe ku myitwarire n’imyigire y’abana b’u Rwanda.
Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko kubera ko nibura hejuru ya 50% by’abanyeshuri biga amashuri abanza biga mu Kinyarwanda, hakiri icyuho mu gukora integanyanyigisho z’ikoranabuhanga muri urwo rurimi.
Ibyo kandi bikajyanishwa n’imitere y’Umuco Nyarwanda, ari na yo mpamvu hakwiye kongerwamo imbaraga, ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa bayo mu burezi n’ibigo by’ikoranabuhanga.
Mu kiganiro cyo kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2024 abatumirwa baragaragaza imbogamizi z’ingenzi bagihura na zo mu guteza imbere, cyangwa kwinjiza amasomo ajyanye n’Akarere u Rwanda ruherereyemo, ku mbuga zo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga, n’uko bagerageza kuzikemura.
Turaganira kandi ku buryo imbuga z’uburezi bwifashisha ikoranabuhanga, zishobora guhuza ibipimo by’Isi yose n’umuco, hamwe n’ururimi mu gutegura amasomo ashyirwa ku mbuga z’ikoranabuhanga.
Turanagaruka kandi ku buryo bushya bwaba bwaragaragaye cyangwa bwashyizwe mu bikorwa, kugira ngo hahuzwe indimi, nk’Ikinyarwanda mu bikoresho byo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga.
EdTech Monday kandi iragaruka ku buryo habaho ubufatanye hagati y’abikorera mu burezi bwifashisha ikoranabuhanga, abafata ibyemezo, n’ibigo by’uburezi bagafasha gushyiraho no gukomeza imbuga zo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Haranasuzumwa kandi uruhare rw’abarimu mu gutunganya cyangwa gutanga umusanzu ku mbuga z’ikoranabuhanga mu burezi, zijyanye n’imyigire y’abazikoresha, imbogamizi ziriho ubu kugira ngo habeho kugera ku buryo bungana ku bijyanye n’imbuga zo kwiga, hakoreshejwe ikoranabuhanga ku banyeshuri bo mu cyaro kandi batishoboye n’uko bafashwa mu kunoza imitsindire yabo.
Ikiganiro kandi kiragaruka ku buryo bwo gusesengura amakuru, n’uko iryo sesengura rigera ku murongo w’imbuga zo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga, n’uburyo ryakoreshwa mu guteza imbere akamaro n’ibikorwa by’amasomo yibumbiyemo.
Turanarebera hamwe kandi uruhare Leta n’abikorera bagomba kugira mu gutera inkunga iterambere ry’imbuga zo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ikiganiro EdTech Monday kiba buri wa Mbere wa nyuma w’Ukwezi, kigaterwa inkunga n’ikigo cya Mastercard Foundation n’Urwego rushinzwe Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (Rwanda ICT Chamber). Gitambuka mu Kinyarwanda kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa moya (18h00-19h00), ndetse no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today no kuri Space ya X.
Urupfu rwa Nyirandama Chantal, rwiyemezamirimo w’umugore waherukaga kuzuza Hoteli mu Karere ka Gicumbi, rwashenguye benshi mu bari bamuziho kuba umwe mu bagore batinyutse umurimo bakagera ku rwego rwo gukabya inzozi zabo. Uyu mugore ni umwe mu bantu 28 b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari mu modoka ya Coaster, yakoze impanuka mu ma saa mbili z’igitondo cyo ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, ubwo yari igeze mu Mudugudu wa Sakara, Akagari ka […]
Post comments (0)