Inkuru Nyamukuru

Abakinnyi n’abatoza ba APR HC bakoze umwiherero baniha intego nshya (Amafoto)

todayNovember 26, 2024

Background
share close

Abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya APR Handball Club bakoze umwiherrro ugamije kwisuzuma, kwakira abakinnyi no kwiha intego z’umwaka w’imikino wa 2024/2025

Kuri iki cyumweru tariki ya 24/11/2024, abatoza n’abakinnyi ba APR HC bahuriye mu mwiherero w’umunsi umwe wabereye mu Karere ka Rwamagana, ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, ahazwi nka “Ma Champagne Resort”

Intego nyamukuru y’uyu mwiherero kwari ukurebera hamwe uko umwaka w’imikino washize wagenze ndetse no gufata ingamba nshya zijyanye n’umwaka mushya watangiye wa 2024/2025, aho abatoza n’abakinnyi bagize igihe gihagije cyo kuganira no guhiga ibyo bazakora mu mwaka mushya.

Abakinnyi bashya mu ikipe nabo kandi bahawe ikaze kandi batangaza ko bishimiye kuba mu ikipe ya APR HC.

Abakinnyi bashya ni Bananimana Samuel wavuye muri Police HC, Lam Anthony Muzay wavuye muri UPDF ya Uganda, Ndayishimiye Jean Pierre wavuye muri Gicumbi HT na Bazimaziki Jean Damascene wavuye muri Gicumbi HT.

Bimwe mu bikorwa bahigiye kwitwaramo neza ni shampiyona y’icyiciro cya mbere “National Handball League”ikomeje, ndetse n’irushanwa rya ECAHF Senior Club Championship riteganyijwe kubera mu Rwanda kuva tariki ya 14-22/2024 rizitabirwa n’amakimbe yatwaye ibikombe iwayo mu bihugu byabyo mu karere ka Africa y’i Burasirazuba no hagati.

Iri rushanwa rizabera mu Rwanda ku nshuro ya 41, ubwo riheruka kubera mu mu gihugu cya Kenya, mu bagabo igikombe cyatwawe na National Cereals Board yo muri Kenya, ikurikiwe na Gicumbi HT ndetse na Police HC zo mu Rwanda.

Abatoza n’abakinnyi basoje umwiherero bashimira ubuyobozi bwa Minadef na Club muri rusange budahwema kubashyigikira bubaha ibyo bakeneye byose kugira ngo babashe gusohoza inshingano zabo neza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Basketball: Birasaba iki ngo u Rwanda ruzajye mu gikombe cya Afurika 2025?

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Abagabo) mu mukino wa Basketball, iragaruka i Kigali kuri uyu wa kabiri ikubutse mu gihugu cya Senegal mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika (AfroBasketQ). Mu gace ka kabiri (Round 2) kaberaga muri Senegal mu rugendo rwo gushaka itike yerekeza muri Angola umwaka utaha mu mikino ya Afro Basket, u Rwanda muri aka gace rwasaruye amanota ane rusoza ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsindwa […]

todayNovember 26, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%