Inkuru Nyamukuru

Donald Trump yiyemeje kuzamura imisoro kuri Canada, Mexico n’u Bushinwa

todayNovember 26, 2024

Background
share close

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump, yavuze ko afite gahunda yo kumvisha u Bushinwa, Mexico na Canada abishyiriraho imisoro mishya ku munsi wa mbere w’ubuyobozi bwe, kugira ngo abahatire gukumira abimukira n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge byinjira muri USA.

Donald Trump uheruka gutorerwa kuyobora USA yavuze ko akimara kurahira ku wa 20 Mutarama 2025 azashyira umukono ku iteka rishyira 20% by’imisoro ku bicuruzwa byose biva muri Mexico na Canada.

Trump kandi yavuze ko azashyira ku Bushinwa undi musoro wa 10% kugeza igihe Guverinoma y’icyo gihugu izemerera gukumira umuti wa fentanyl ukoreshwa mu kugabanya ububabare winjira muri USA ku buryo butemewe.

Ababikurikiranira hafi baremeza ko Trump naramuka ashyize mu bikorwa ibyo bikangisho, bizatuma ibibazo byiyongera hagati ya Amerika n’abafatanyabikorwa bayo batatu b’ingenzi mu bucuruzi.

Mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe, Trump yavuze ko imisoro kuri Mexico na Canada izagumaho kugeza igihe ibihugu byombi bikoze ibishoboka byose bigakumira ibiyobyabwenge by’umwihariko umuti wa fentanyl, n’abimukira bambuka umupaka ku buryo butemewe.

Muri ubwo butumwa bwe, Trump yagize ati “Igihe kirageze ngo bishyure igiciro gihambaye!”

Mu bundi butumwa, Trump yikomye Beijing kuba abayobozi b’u Bushinwa batarashyize mu bikorwa ibyo bari biyemeje byo gushyiraho igihano cy’urupfu ku bantu bafatirwa mu bucuruzi bwa fentanyl.

Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa muri Washington yabwiye BBC ko kumva ko u Bushinwa bureka abo bantu bakinjiza fentanyl muri USA ku bushake ari ukwirengagiza nkana ibiriho n’ukuri.

U Bushinwa kandi ngo bwizera nta gushidikanya ko ubufatanye bwa USA-China mu bukungu n’ubucuruzi bikorwa ku nyungu z’impande zombi, kandi ngo nta ruhande na rumwe ruzigera rutsinda intambara y’ubucuruzi cyangwa iy’imisoro.

Ubuyobozi bwa Biden bumaze iminsi busaba u Bushinwa guhagarika ikorwa ry’ibirungo bishyirwa mu miti ya fentanyl Washington ivuga ko yishe Abanyamerika hafi 75,000 mu mwaka ushize.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imiryango 1,143 igiye kwimurwa kubera ibiza

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi(MINEMA) yatangaje, tariki 25 Ugushyingo 2024, ko hari imiryango 1,143 ituye mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza, igiye guhungishwa ibiza byaterwa n’imvura iteganyijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere. Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Philippe Habinshuti, yatangarije RBA ko hari uduce tw’Igihugu aho ubutaka bwamaze koroha cyane kubera imvura imaze iminsi igwa ndetse ikaba ikomeje, ku buryo ngo byateye impungenge z’uko abo baturage baridukirwa cyangwa bakaridukana n’imikingo(inkangu), abandi bagasenyerwa […]

todayNovember 26, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%