Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, burahumuriza abaturage baherutse kubura amatungo yabo yishwe n’inyamazwa zizwi ku irina ‘ry’imbwa z’ibihomora’, nyuma y’uko ziyasanze aho bari bayasizitse ku gasozi, ziyiraramo zica ihene esheshatu n’intama ebyiri.
Izo nyamaswa zishe ayo matungo ku mugoroba wo ku itariki 23 Ugushyingo 2024, aho abo baturage bo mu Kagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo bagiye gucyura amatungo yabo batungurwa no gusanga yose yapfuye.
Mu makuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Gasasa Evergiste yatangarije Kigali Today, yavuze ko mu kwirinda ingaruka izo mbwa z’ibihomora zateza abaturage, ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’inzego z’umutekano bateze izo nyamaswa hifashishijwe umuti, imbwa ebyiri mu rizo zihita zipfa.
Mu gihe abiciwe amatungo bari bakiri mu rujijo bibaza ku gihombo batewe n’izo nyamaswa zabiciye amatungo, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yatanze ubutumwa bubahumuriza, avuga ko Akarere kiteguye kubashumbusha.
Yagize ati ‟Izo nyamaswa zishe amatungo y’abaturage, ni imbwa z’ibihomora, zamaze gutegwa zirapfa kugira ngo zidakomeza guhombya abaturage. Bariya baturage amatungo yabo yapfuye, ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burabashumbusha”.
Ni imbwa zikomeje kugaragara cyane cyane mu masaha y’umugoroba zizerera mu duce twegereye umuhanda Kigali-Musanze, aho bikekwa ko zizanwa n’abakire baturuka mu Mujyi wa Musanze n’uwa Kigali, bakitwikira ijoro bakazijugunya mu duce tw’ibyaro, birinda kuzimukana aho baba bateganya kwimukira mu tundi duce dutandukanye tw’Igihugu.
Mu Karere ka Gicumbi kuri EAR Cathedral St Paul Byumba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 habereye umuhango wo gusezera kuri Nyirandama Chantal uherutse kugwa mu mpanuka y’imodoka ya Coaster yerekezaga mu Karere ka Musanze ubwo we na bagenzi be bari bitabiriye Inama y’Umuryango FPR Inkotanyi. Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, ibera mu Kagari ka Rwili, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo. Urupfu rwa […]
Post comments (0)