Inkuru Nyamukuru

Gicumbi: Amarira n’agahinda mu gusezera kuri Nyirandama Chantal waguye mu mpanuka

todayNovember 27, 2024

Background
share close

Mu Karere ka Gicumbi kuri EAR Cathedral St Paul Byumba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 habereye umuhango wo gusezera kuri Nyirandama Chantal uherutse kugwa mu mpanuka y’imodoka ya Coaster yerekezaga mu Karere ka Musanze ubwo we na bagenzi be bari bitabiriye Inama y’Umuryango FPR Inkotanyi.

Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, ibera mu Kagari ka Rwili, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo.

Urupfu rwa Nyirandama Chantal, rwiyemezamirimo w’umugore waherukaga kuzuza Hoteli mu Karere ka Gicumbi, rwashenguye benshi mu bari bamuziho kuba umwe mu bagore batinyutse umurimo bakagera ku rwego rwo gukabya inzozi zabo.

Ku Cyumweru Nyirandama yari kumwe n’abandi 27 b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari mu modoka ya Coaster, ariko mu ma saa mbili z’igitondo, imodoka ita umuhanda, igusha urubavu, Nyirandama ahita apfa, mu gihe abandi barimo abakomeretse bikabije n’abakomeretse byoroheje.

Nyirandama yaherukaga kuzuza Hoteli mu Karere ka Gicumbi, ndetse ikaba yari yaranatashywe ku mugaragaro muri Kanama 2024. Abamuzi bavuga ko ayikomora ku murava no kwiyemeza byamuranze, cyane ko nta myaka myinshi yari ishize yinjiye mu ruhando rw’abikorera mu rwego rw’amahoteli aho yatangiriye kuri bicye bishoboka.

Imikorere yamurangaga ngo yatumaga n’abo bakora mu rwego rumwe barushaho kumugirira icyizere ndetse yari n’umwe mu bayobora urwego rw’amahoteli muri aka Karere, kandi ngo inkunga yaba iy’ibitekerezo no mu buryo bw’amaboko byakunze kumuranga ngo ni benshi byagiye bigirira akamaro. Muri abo harimo abakozi babarirwa muri 40 yari yarahaye akazi gahoraho muri iyi Hoteli n’ahandi yari ifite amashami muri Gicumbi, Gakenke na Rulindo utabariyemo n’abandi bakoraga nka ba nyakabyizi.

Nyirandama Chantal asize abana batanu b’abahungu n’umugabo we w’Umupasiteri wa EAR.

Mu buhamya bwatanzwe n’abana be mu ijoro ryo kwizihiza ubuzima bwe, bavuze ko nyina bari baramuhimbye akazina k’umujepe kubera gukora cyane kandi ibyo yateguye gukora bikagenda neza byose.

Iyo yabaga ari amasaha yo kuryama, Nyirandama we ntabwo yaryamaga atararangiza ibyo yateguye gukora kugeza abirangije.

Umugabo we, Pasiteri Mugiraneza Robert yavuze ko umugore we yari umukozi kandi yashoboraga gukora ibintu byinshi icyarimwe.

Ati “Ni umuntu twari dutandukanye cyanye kuko jyewe simbasha gukora ibintu byinshi icyarimwe ahubwo nkora kimwe nakirangiza nkakora ikindi mu gihe umufasha wanjye we yashoboraga gukora ibintu byinshi icyarimwe”.

Benshi mu baherekeje Nyirandama Chantal bagarutse ku kuba yari umukozi urangwa n’umurava mu mirimo itandukanye ndetse akaba n’umwe bakoreraga Igihugu batizigamye.

Nyirandama yashyinguwe mu irimbi rya Buhambe riherereye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Byumba mu Mujyi wa Gicumbi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Formula 1: Icyamamare Hamilton Lewis afite inzozi zo kuzitabira amarushanwa ya Grand Prix i Kigali

U Rwanda ruritegura kwakira Inteko Rusange Ngarukamwaka ya Federasiyo Mpuzamahanga y’Abasiganwa mu Modoka (FIA), izabera rimwe n’Ibirori byo gutanga Ibihembo mu marushanwa azwi nka Grand Prix azabera i Kigali mu Kuboza 2024. Icyamamare muri Formula 1, Hamilton Lewis afite inzozi zo kuzitabira amarushanwa ya Grand Prix i Kigali Mu butumwa Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanditse kuri X, yavuze ko Inteko Rusange ya FIA, amarushanwa no gutanga ibihembo […]

todayNovember 26, 2024 1

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%