Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zishinzwe kurinda imipaka ihuza ibihugu byombi ziri mu Karere ka Musanze mu biganiro by’iminsi itatu, kuva ku itariki 28 kugeza kuri 30 Ugushyingo 2024.Ni mu biganiro bigamije kurebera hamwe imibanire y’abaturage b’ibihugu byombi, bahuriye ku mupaka wa Cyanika, uwa Gatuna n’uwa Kagitumba, no kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho kunoza umutekano w’imipaka hirindwa ibiwuhungabanya.
Ni inama yatangijwe ku wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024, yitabirwa n’ingabo z’ibihugu byombi, aho itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riyobowe na Brig Gen Frank Mutembe, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, mu gihe itsinda ry’Ingabo za Uganda riyobowe na Brig Gen Paul Muhanguzi.
Mu gutangiza ibyo biganiro bihuza ingabo zishinzwe kurinda umupaka biteguwe ku nshuro ya gatatu byiswe ‟Third Proximity Commanders meeting”, ku munsi wa mbere hari hatumiwe abagize ubuyobozi bw’uturere tw’u Rwanda dufite imirenge ikora ku mupaka, turimo Akarere ka Burera gafite imirenge itandatu ikora ku mupaka wa Cyanika n’Akarere ka Gicumbi gafite imirenge itatu ikora ku mupaka wa Gatuna.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig Gen Frank Mutembe, yashimiye itsinda ry’ingabo za Uganda zitabiriye iyo nama, ashimangira akamaro k’imikoranire myiza ijyanye n’imicungire y’imipaka ihuza ibihugu byombi.
Yagize ati ‟Ibi biganiro tubitegura tugamije guhanahana ibitekerezo ku bibazo bitandukanye bireba imipaka iduhuza, birimo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, gukoresha imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubucuruzi bwa magendu, kwangiza amashyamba n’ibindi”.
Mugenzi we wo mu gihugu cya Uganda, Brig Gen Paul Muhanguzi, yashimiye imikoranire y’ingabo z’ibihugu byombi, ashima uburyo Abanyarwanda baberetse urugwiro kuva ku mupaka wa Cyanika kugera mu Karere ka Musanze.
Ati ‟Mfashe uyu mwanya wo gushimira ubuvandimwe twagaragarijwe mu nzira zose twanyuzemo tuza, kuva ku mupaka wa Cyanika kugera hano i Musanze, ubundi n’u Rwanda turufata nko mu rugo hacu ha kabiri (Rwanda is our second home)”.
Arongera ati ‟Mbikuye ku mutima, ndashimira ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda n’ubuyobozi bw’ingabo za Uganda by’umwihariko abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi, bemeye ubusabe bwacu bwo guhura kugira ngo tuganirire hamwe ku mutekano w’abaturage bacu n’umutekano w’imipaka iduhuza. Tubijeje ko tuzakomeza gushyira mu ngiro icyerekezo cy’abadukuriye mu ngabo, duharanira kubaka umutekano uhamye ku mipaka iduhuza”.
Mbere y’ibyo biganiro, izo ngabo zamurikiwe raporo n’ubuyobozi bw’uturere twa Burera na Gicumbi, aho bagaragaje imibereho n’imibanire y’abaturage baturiye umupaka mu bihugu byombi, bishimira imikoranire myiza ijyanye n’imigenderanire ndetse n’ubuvandimwe bukomeje kubaranga, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yabigaragaje.
Yagize ati ‟Abaturage b’u Rwanda na Uganda tubanye neza, turasabana tugasangira amakuru, ibibazo bivuka turabikemura, abayobozi hagati y’ibihugu byombi turahura tukaganira ku mibereho y’abaturage tuyoboye, imipaka irafunguye turagenderana, ndetse hari n’ubwo duhura tukidagadura mu mikino itandukanye irimo n’umupira w’amaguru”.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, ibyo biganiro bihuza ayo matsinda y’ingabo za RDF na UPDF byakomeje, ahateganyijwe n’igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.
Post comments (0)