Inkuru Nyamukuru

Musanze: Uwarokotse Jenoside amaze imyaka itatu atotezwa n’abaturanyi

todayNovember 29, 2024

Background
share close

Mu gihe mu Ntara z’Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba habonetse abantu batanu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishwe mu mezi ane gusa, mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, haravugwa uwarokotse Jenoside umaze imyaka itatu atotezwa n’abaturanyi kandi ikibazo yarakigejeje mu buyobozi.

Amakuru Kigali Today yamenye aravuga ko hari umubyeyi witwa Niyonsaba Agnes utuye mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara, Umudugudu wa Kinkware, uhangayikishijwe n’umutekano we nyuma y’imyaka itatu amaze atotezwa n’abaturanyi batera amabuye iwe, bakanamubwira n’amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uyu mubyeyi avuga ko kuva mu 2021 abaturanyi be bamutoteza bamubwira ko kuba ari Umututsi ngo ntacyo bivuze, bakanarenzaho amagambo amusesereza.

Niyonsaba ati “Ihohoterwa natangiye kurikorerwa guhera mu 2021, bantera mu rugo n’ibishanguruzo, imihoro n’amabuye ari itsinda ry’abantu bake, bisa nk’aho byasembuwe n’inkoko twari dufite zasimbukaga urugo zikadutoroka zikajya kubonera, ubundi bakaza bantuka ngo nkawe w’Umututsi uba uvuga iki? Icyakuzanye hano uzakibona, bagakomeza ngo ubundi iyo wirebye ubona uri Umututsi nk’abandi cyangwa uri Umutwa, ngo wakabaye Umututsi wakabaye mu nzu y’amakaro nk’abandi bose kuko Abatutsi barafashwa, biba birebire ariko ndaceceka.”

Iki kibazo cyamenyekaniye mu nteko idasanzwe y’abaturage yabaye ku wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, yitabirwa n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’Intara, Akarere n’abashinzwe umutekano, basaba ko ikibazo cye gikurikiranwa.

Niyonsaba Agnes avuga ko mbere yabanje kwibwira ko ari urwango rusanzwe, ariko amaze kumva ko harimo ingengabitekerezo ya Jenoside ikabije nibwo yagiye kwishinganisha, ariko ikibazo cye ngo yaje kubona basa nk’aho batagihaye uburemere arituriza.

Kigali Today ifite n’andi makuru avuga ko abatoteza uwo mubyeyi baje gutabwa muri yombi barafungwa, ariko nyuma baza kurekurwa hanyuma abagore babo bakajya bamwishima hejuru bamubwira ko yikojeje ubusa.

Twahamagaye kuri telefone Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bikara, Nshimiyimana Régis, ariko ntiyaboneka, hanyuma duhamagara uwo yasimbuye ari we Mukezabatware JMV wimuriwe mu Kagari ka Gashinga atwemerera ko icyo kibazo bakimenye banagishyikiriza inzego zo hejuru harimo n’iz’umutekano.

Mukezabatware yagize ati “Akarere karabizi, kuko umuyobozi w’Akarere n’izindi nzego z’umutekano zaraje mu nteko idasanzwe ku wa Kabiri mu gitondo baganira n’abaturage, kandi n’inzego z’Umurenge n’Akagari n’Umudugudu na bo barimo kubikurikirana mu byiciro bitandukanye. Ikigamijwe ni uko umuturage ahabwa umutekano akabaho atishisha, noneho n’ababifitemo uruhare bagakurikiranwa. Akarere kabirimo n’Intara irabizi n’inzego z’umutekano yewe n’iza politiki.”

Ikigaragara kugeza ubu ni uko ikibazo cyageze mu nzego zo hejuru cyari kimaze kugera ku rwego ruteye inkeke, kuko uwo mubyeyi ushyirwaho iterabwoba (Niyonsaba Agnes) avuga ko nyuma yo kurekurwa kw’abo bamutoteza, baje kumusaba imbabazi babishyira no mu nyandiko barayimuha arayibika, ariko nanone ngo hari igihe bongeye kumutangira ari ku manywa mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nabwo baramutuka bamubwira ko icyamuzanye azakibona.

Ibi bimenyekanye nyuma y’iminsi 10 gusa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, avuze ko abantu batanu (5) barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari bo bamaze kwicwa mu mezi atatu gusa.

Ageza ijambo ku nteko rusange ya Unity Club ya 17 ku wa 19 Ugushyingo 2024, Minisitiri Bizimana yavuze ko mu bakora ubwo bwicanyi, harimo abagize uruhare muri Jenoside barangije ibihano cyangwa abo mu miryango yabo.

Bizimana yagize ati “N’ejobundi hari umukecuru biciye Rukumberi bamukata umutwe bamuhamba mu ngarani iwe. Mu kwa munani twagize izindi ngero eshatu, aho abacitse ku icumu babiri (2) biciwe mu Karere ka Nyaruguru, undi mu Karere ka Karongi ndetse na Ruhango.”

Minisitiri Bizimana yongeyeho ko ibyo bigaragaza ko hakiri ibisigisigi by’irondabwoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikwiye kurandurwa burundu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kibeho: Hakenewe ibyumba byinshi byo gucumbikira abahagana

Abagenda i Kibeho mu bihe bisanzwe no ku minsi mikuru izwi ari yo uwa 15 Kanama n’uwa 28 Ugushyingo ntibahwema kwiyongera, ariko amacumbi ashobora kubakira ni makeya. Nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, abasura Kibeho kuri iyo minsi mikuru baba ari benshi cyane, ku buryo nko ku wa 28 Ugushyingo 2024 haje abatari munsi y’ibihumbi 30, naho ku wa 15 Kanama 2024 haje ababarirwa mu bihumbi 80. Nyamara n’ubwo abubaka […]

todayNovember 29, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%