Inkuru Nyamukuru

Nize amashuri yisumbuye mu bigo bitanu kubera SIDA (Ubuhamya)

todayDecember 2, 2024

Background
share close

Afazali Jean Léonce ufite virusi itera SIDA, avuga ko yagowe no kwiga amashuri yisumbuye, kuko yayize mu bigo bitanu bitandukanye, kubera kugorwa no gufata imiti.

Afazali w’imyaka 25, avuga ko yamenye ko afite virusi itera SIDA mu 2012, atangira kwiheba ndetse n’imiti igabanya ubukana bwayo yanga kuyifata.

Gusa kwiga ngo ntiyabihagaritse, nuko arangije amashuri abanza ajya mu yisumbuye, ari na bwo ngo yatangiye guhura n’ibibazo bikomeye.

Agira ati “Nanze gufata imiti kuko numvaga n’ubundi itazambuza gupfa. Ikindi natinyaga ni akato numvaga nzahabwa mu gihe abandi banyeshuri bazaba bamaze kumenya ko ndwaye SIDA”.

Yungamo ati “Narize ndi umuhanga, ariko ngeze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ndwara amaso, cyari icyuririzi. Icyo gihe bongeye kumpima, ibisubizo bishimangira ngo mfite virusi itera SIDA, nuko nemera gutangira imiti igabanya ubukana”.

Afazali akomeza avuga ko gufata imiti ari ku ishuri byamubereye ihurizo rikomeye, kuko atifuzaga ko hari umenya ikibazo afite.

Ati “Natangiye gufata imiti nkumva ko ngiye koroherwa, ariko ibibazo byakomeje kumbana byinshi. Narebaga kubika imiti mu banyeshuri bikanyobera, iyo nabonaga ko bamaze kumenya ibyanjye nahinduraga ishuri, ibyo byatumye ndangiza ayisumbuye nize mu bigo bitanu mu gihe abandi baba bize muri bibiri cyangwa kimwe. Ntibyari byoroshye”.

Icyakora uyu musore arangije kwiga ngo yahuye n’abandi bahuje ikibazo, baraganira asanga atari wenyine, ndetse bituma yigarurira icyizere cy’ubuzima, ashaka n’akazi arakabona ubu akaba ari umwarimu, akaba kandi umwe mu rubyiruko rushamikiye ku Rugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera SIDA (RRP+), rufasha abandi kubona serivisi zituma ubuzima bwabo bukomeza kumera neza, zirimo gufata neza imiti.

Uyu musore agira inama urubyiruko yo kwifata rwirinda SIDA, uwo binaniye agakoresha agakingirizo, naho ku bashakanye akabasaba kudacana inyuma, kuko ngo kwirinda biruta kwivuza.

Ubu buhamya yabutanze ku Cyumweru tariki 1 Ukuboza 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, ufite insanganyamatsiko igira iti “Kurandura SIDA ni inshingano yanjye”, wizihirijwe mu Karere ka Rubavu.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu bantu 100 bapfa ku munsi mu Rwanda, 7 baba bazize SIDA, kandi ko abantu bashya 9 bandura icyo cyorezo buri munsi.

Ibi byatumye Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, asaba abaturarwanda kutadohoka ku kwirinda icyorezo cya SIDA.

Yagize ati “Nubwo hari intambwe ishimishije u Rwanda rwateye mu kugabanya SIDA, iki cyorezo kiracyahari, bityo hakenewe uruhare rwa buri wese mu kukirandura. Dufatanye twese turandure SIDA kuko abo bantu barindwi ihitana buri munsi atari bake, birasaba uruhare rwa buri wese mu kurandura iki cyorezo”.

Akomeza agira inama buri muntu yo kumenya uko ahagaze, cyane cyane uwaba akeka ko yanduye virusi itera SIDA, akipimisha bityo akamenya uko agomba kwitwara, hagamijwe kugabanya umubare w’abandura icyo cyorezo.

Raporo ya UNAIDS ya 2023, igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya Afurika byageze ku ntego y’Isi ya 95-95-95, aho 95% by’abafite virusi itera SIDA bose bazi ko bayifite, 97% bari ku miti igabanya ubukana bwa SIDA, naho 98% ntibagaragaza virusi yayo mu mubiri.

Kugeza ubu mu Rwanda ubwandu bwa virusi itera SIDA buracyari kuri 3% by’abaturage bose.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Uwarokotse Jenoside amaze imyaka itatu atotezwa n’abaturanyi

Mu gihe mu Ntara z’Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba habonetse abantu batanu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishwe mu mezi ane gusa, mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, haravugwa uwarokotse Jenoside umaze imyaka itatu atotezwa n’abaturanyi kandi ikibazo yarakigejeje mu buyobozi. Amakuru Kigali Today yamenye aravuga ko hari umubyeyi witwa Niyonsaba Agnes utuye mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara, Umudugudu wa Kinkware, uhangayikishijwe n’umutekano we nyuma y’imyaka itatu amaze atotezwa n’abaturanyi […]

todayNovember 29, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%