Inkuru Nyamukuru

Kigali: Abagenzi bagiye gutangira kwishyura bakurikije urugendo bakoze

todayDecember 3, 2024

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Kigali hazatangira igerageza ry’uburyo bushya bwo kwishyura ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo (ligne) rwose.

Umugenzi ngo azajya akoza ikarita y’urugendo ku mashini nk’uko bisanzwe (tap in), ariko nagera aho asohokera yongere akozeho ikarita (tap out) kugira ngo asoze urugendo, bityo yirinde kwishyuzwa amafaranga y’urugendo rwose.

Itangazo rya RURA rigaragaza n’uko ibiciro biteye hakurikijwe ibirometero umugenzi yakoze. Ku ntera y’ikilometero kimwe n’ibilometero bibiri ni amafaranga 182 Frw, ku ntera y’ibilometero bitatu ni 205 Frw, amafaranga akazagenda yiyongera bitewe n’uko urugendo na rwo rwiyongera.

Zimwe mu ngero z’uburyo abagenzi bazajya bishyura:

 Downtown – Remera (10km), igiciro kizaba 388 Frw kivuye kuri 307 Frw

 Downtown – Rwandex (6km) igiciro kizaba 274 Frw kivuye kuri 307 Frw

 Downtown – Kanogo (3km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 307 Frw

 Sonatube – Prince House (2km) igiciro kizaba 182 Frw kivuye kuri 307 Frw

 Nyabugogo – kuri 12 (14km) igiciro kizaba 543 Frw kivuye kuri 741 Frw

 Remera – Kuri 12 (3 km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 420 Frw

 Nyabugogo – Kabuga (25km) igiciro kizaba 855Frw kivuye kuri 741Frw

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gen Muhoozi Kainerugaba ni muntu ki?

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), General Muhoozi Kainerugaba, ni umuhungu w’imfura wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Janet Kataaha. Yavukiye mu buhungiro ku itariki 24 Mata, 1974 i Dar es Salaam muri Tanzania. Amavu n’amavuko Mu 1979, Muhoozi n’ababyeyi be bavuye mu buhungiro muri Tanzania basubira muri Uganda nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Idi Amin Dada, ariko hashize umwaka umwe gusa yongeye kwisanga mu buhungiro muri Kenya ari kumwe na […]

todayDecember 3, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%