Impuguke mu bya politiki na dipolomasi ivuga ko kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ataritabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024, bishobora kuba bivuze ko icyo gihugu cyifuza gusohoka muri uwo muryango, ariko ngo cyiteze imitego myinshi.
Iyi nama ngarukamwaka isanzwe ya 24 yateraniye i Arusha muri Tanzania, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandatu mu munani bigize EAC, kuko Perezida Tshisekedi wa DR Congo na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, batigeze bahakandagira. Icyakora u Burundi bwo bwahagarariwe na Visi Perezida, Prosper Bazombanza.
Iyi nama yarangiye hifujwe ko ibiganiro by’amahoro bibera i Luanda (muri Angola) bihuza u Rwanda na Congo (DRC) byahuzwa n’ibya Nairobi (muri Kenya) aho imitwe irwanira muri Congo isanzwe ihurira na Leta y’icyo gihugu.
Guhuriza hamwe ayo masezerano, inyungu ku Rwanda
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’impuguke mu bya politiki n’imibanire y’ibihugu(Diplomatie), Prof. Ismael Buchanan, arasobanura inyungu zo guhuriza hamwe ibiganiro bya Luanda na Nairobi.
Prof Buchanan avuga ko kuba amasezerano ya Luanda areba u Rwanda na Congo mu gihe aya Nairobi areba Leta ya Congo n’imitwe irwanira muri icyo gihugu, yaba iy’imbere n’iva hanze yacyo, aramutse ahujwe ngo byaba byaba ari ukugaragaza ko ikibazo kitari hagati y’u Rwanda na Congo, ahubwo kiri hagati ya Congo n’uwari we wese waba uvugwa muri ibyo bibazo.
Prof Buchanan avuga ko gutandukanya ibyo biganiro byombi bisanzwe bigize impamvu yo kutarangira kw’intambara mu Burasirazuba bwa Congo (DRC), kuko imitwe nka M23 ivuga ko haba i Luanda cyangwa i Nairobi nta na hamwe ijya itumirwa, nyamara amasezerano avuga ko Leta ya Congo igomba kuganira n’imitwe yose irenga 120 irwanira muri icyo gihugu.
Ibi ngo bizaba impamvu yo gusaba Leta ya Congo kuganira n’iyo mitwe yose harimo n’uwa M23, n’ubwo Tshisekedi yari yaranze guhura na wo kuko awushinja kuba umutwe w’iterabwoba.
Ingaruka zo kuba DR Congo irimo kwivana muri EAC nyuma y’imyaka ibiri yemerewe kuba umunyamuryango
Prof Buchanan avuga ko Leta ya Congo ishaka kwivana mu muri EAC, nyamara ngo bizayigora kuko itaratanga umusanzu wayo n’umwe nk’umunyamuryango, kandi ibirego ishinja u Rwanda bikazaba bitaye agaciro.
Raporo ya EAC ya 2023 igaragaza ko mu bihugu bifite ibirarane by’imisanzu myinshi y’uwo muryango, Leta ya Congo na yo irimo kuko itarishyura arenga miliyoni 14.2 z’Amadolari ya Amerika, kandi ngo izajya kwemererwa kwikuramo imaze kuyishyura yose (hiyongereyeho n’ayo muri 2024 atari munsi ya miliyoni 8 z’amadolari ya Amerika).
Icyakora Sudani y’Epfo ni yo iri ku isonga, aho igomba kwishyura miliyoni 30 z’Amadolari ya Amerika ($) kugera muri 2023, u Burundi na bwo bufite ideni rya miliyoni zirenga 15$, mu gihe u Rwanda rwari rufite ideni ry’amafaranga agera kuri miliyoni 7.3$ muri icyo gihe n’ubwo ngo rushobora kuba rwaramaze kwishyura.
Kuba Leta ya Congo itarahagarariwe mu nama y’abakuru b’ibihugu, ngo bishobora kuba byayigiraho ingaruka zo kwirukanwa, ariko ikabanza kwishyura ibyo isabwa byose birimo n’imisanzu yo kuba umunyamuryango wa EAC.
Prof. Buchanan agira ati “Ni ukuyihana(Congo) ku buryo yishyura ibyo itarishyura, kandi iyo utitabiriye inama inshuro zirenga 2&3, bafite uburenganzira bwo kugukura mu muryango ariko ukabanza ukishyura amadeni n’ibindi by’abandi urimo, ese kuki yanga kwitabira inama yarangiza ikajya kurega (u Rwanda) mu rukiko rwa EAC!”
Prof. Buchanan akomeza agira ati “Ibi birakwereka ko aho umuryango (wa EAC) n’imyumvire bigenda bigana ko atari heza, ariko ntibivuga ko kuba Congo yavamo umuryango utakomeza, yego byagira icyo bihungabanya mu rwego rwa dipolomasi no kugira ya Afurika imwe twifuza, ariko kuvamo kw’igihugu kimwe ntabwo bibuza umuryango gukomeza.”
Prof. Buchanan ashima ko umuryango wa EAC wari umaze kugera kuri byinshi byiza birimo no kuba ibihugu biwugize byariyongereye bikaba 7, abaturage bakaba bagenderana hakoreshejwe indangamuntu (ku bafite iz’ikoranabuhanga), kuba imbogamizi zidashingiye ku mahoro ya gasutamo zirimo gukemurwa, ndetse no kuba ingabo z’ibi bihugu zisigaye zitoreza hamwe.
Mu ngorane zigihari zugarije uyu muryango, ngo hari ukuba indangamuntu zitarakoreshwa hose mu bihugu biwugize, ndetse no kuba ifaranga rimwe rikiri mu bitekerezo.
Post comments (0)