Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Huzuye ibagiro rishya ryitezweho ubuziranenge bw’inyama

todayDecember 4, 2024

Background
share close

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategikimana Fred, avuga ko ibagiro rishya rya kijyambere ryamaze kuzura ryitezweho ubuziranenge bw’inyama no gukuraho ingendo amatungo yakoraga ajya ku mabagiro atandukanye mu Gihugu.

Avuga ko mu Karere hari hasanzwe andi mabagiro mu Mirenge yose ariko inyama zayatunganyirizwagamo zabaga zitujuje ubuziranenge kubera imiterere yayo.

Avuga ko iri bagiro rije ari igisubizo ku buziranenge bw’inyama ariko nanone rikazaba igisubizo ku nka zagenda zipakiwe mu madoka zijya mu mabagiro atandukanye mu Gihugu.

Ati “Twagiraga andi mabagiro ariko atujuje ibisabwa ku buryo wavuga ko inyama zahatunganyirijwe zujuje ubuziranenge 100%, ari nayo mpamvu hubatswe uru ruganda inyama zikazajya zihava zijyanwa hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ariko no hanze y’Akarere.”

Akomeza agira ati “Tugira ibikomera birindwi kandi biba kabiri mu kwezi kandi hagurishwamo inka zitari munsi ya 700 ugasanga inka zipakirwa imodoka zijya hirya no hino mu Gihugu, turashaka rero kuvanaho icyo ahubwo bakajya bapakira inyama inka zose zabagiwe hano.”

Avuga ko ubu imirimo yo kubaka iryo bagiro yarangiye barimo kuganira na ba rwiyemezamirimo bifuza kurikoresha ku buryo mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2025 rizatangira gukora.

Umuyobozi wungirije w’ibagiro rya Nyagatare, Kayitare Costa, avuga ko iryo bari basanganywe ritari rimeze neza ku buryo kwizera ubuziranenge bw’inyama zahatunganyirizwaga byari bigoye.

Agira ati “Nta masuku rikoreye kandi rirashaje aho dushyira inyama ni uburyo bwo kwirwanaho ku buryo ubuziranenge bwazo bwari ntabwo rwose. Ikindi ni rito nta bwinyegamburiro ku buryo hari abahitamo kubagira aho babonye.”

Ibagiro rya Nyagatare, ari naryo ryari rihari rinini mu Karere, ku munsi ribagirwamo inka eshanu ariko mu minsi ya weekend zikaba zagera ku 15. Ibagiro rishya rya Nyagatare rifite ubushobozi bwo kubaga inka 200 n’ihene 200 ku munsi ndetse n’ibyuma bikonjesha inyama by’amatungo yose yabazwe rikaba ryaruzuye ritwaye arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse ibagiro ryuzuye ngo haranatekerezwa kuzubaka uruganda rutunganya impu ku buryo bizorohereza abakora ibijyanye n’impu kuzibonera hafi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abayobora amashuri batewe impungenge n’isuzumamikorere ryabituyeho batiteguye

Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 033/03 ryo ku wa 12/11/2024, rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze, ryateganyije ko abakora muri uru rwego bazajya bakorerwa isuzumamikorere buri myaka itatu, hagamijwe gusuzuma uburyo buzuza inshingano bashinzwe. Bamwe mu bayobozi b’amashuri n’ababungirije (ushinzwe amasomo n’ushinzwe imyitwarire), baravuga ko iri suzumamikorere ryahise riza nyuma y’iminsi mike hasohotse iri teka rya Minisitiri w’Intebe, bo bakavuga ko bari bakwiye gusuzumwa nyuma y’imyaka itatu risohotse. […]

todayDecember 4, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%