Inkuru Nyamukuru

Abayobozi ba Banki biyemeje gupfa nibahamwa no gucunga nabi amafaranga y’abakiriya

todayDecember 5, 2024

Background
share close

Mu Buyapani, ubuyobozi bwa Banki ya Shikoku, (Shikoku Bank) bwadukanye uburyo butangaje bwo kwizeza abakiriya umutekano w’amafaranga yabo, butangaza ko umukozi wo mu buyobozi bw’iyo banki uzahamwa n’icyaha icyo ari cyose kijyanye no gucunga nabi imari y’iyo banki azabyishyura amaraso ye cyangwa se ubuzima bwe agapfa.

Ubusanzwe abakora mu nzego z’ubuyobozi bwa za banki baba basabwa kugira indangagaciro zihariye igihe cyose, bitewe n’uko baba bacunga umutungo w’abantu benshi rimwe na rimwe babarirwa muri za miliyoni.

Bituma bahanishwa ibihano bikomeye iyo bafatiwe mu byaha byo kunyereza uwo mutungo bacunga, cyangwa se bagafatwa bakora ubundi buriganya bwahungabanya amafaranga bacunga, gusa ibyo gupfa kubera kunyereza cyangwa gucunga nabi amafaranga muri banki ni ibintu bidasanzwe bimenyerewe.

Nubwo gutanga ubuzima ukaba wanapfa ku bakozi ba banki bacunze nabi amafaranga y’abakiriya cyangwa bagakora ubundi buriganya bidasanzwe, ariko si ko bimeze ku buyobozi bwa Shikoku Bank.

Muri iyo banki abayobozi bakuru bayo uko ari 23 harimo na Perezida wayo Miura, barahiye indahiro y’amaraso (a blood oath), ivuga ko biyemeje no kuba bapfa mu gihe baramuka bahamwe n’ibyaha bifite aho bihuriye no gucunga nabi cyangwa se kunyereza ayo amafaranga bashinzwe gucunga muri iyo banki.

Inyandiko ikubiyemo iyo ndahiro y’abo bayobozi ba Shikoku Bank, biyemeza ko biteguye kwiyambura ubuzima cyangwa se kwiyahura bagapfa (seppuku mu Kiyapani), yashyizwe ku rubuga rwa interineti rw’iyo banki maze abantu bayivugaho byinshi bamwe bavuga ko ari byiza cyane kwiyemeza bigeze aho, abandi babigaya kuko birenze urugero.

Igice cy’iyo nyandiko y’indahiro kigira kiti, “Umuntu wese ukora muri iyi banki wibye amafaranga cyangwa se agatuma abandi bayiba bayakuye muri iyi banki, azishyura amafaranga yibwe aturutse mu mutungo we, hanyuma ahite yiyahura apfe”.

Ikinyamakuru OddityCentral, cyanditse ko iyo ndahiro y’abakozi bo mu buyobozi bwa banki yo mu Buyapani yatumye abantu benshi bayigereranya n’uko abayobozi muri za banki zo muri Amerika bakora, kuko abo muri Amerika, usanga ngo bazwiho kutita cyane ku bijyanye no gucunga amafaranga y’abakiriya ndetse ntibafate inshingano zikomeye zo kurinda imicungire y’amari ya banki.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Guverinoma y’u Bufaransa yegujwe

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yatoye icyemezo cyo gutakariza icyizere Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Barnier nyuma y’amezi atatu gusa agiye kuri uwo mwanya. Barnier, Guverinoma ye yatakarijwe icyizere Iki cyemezo cyatowe kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, ku bw’iganze bw’abagize Inteko Ishinga Amategeko 331 kuri 557. Ni icyemezo kibayeho bwa mbere mu myaka 60 ishize. Ikinyamakuru cya Al Jazeera, kivuga ko iki cyemezo cy’abagize Inteko Ishinga […]

todayDecember 5, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%