Mu gihe u Rwanda rukora uko rushoboye ngo abana bose bige, byagaragaye ko hari abatajyayo, abo bakaba ahanini ari abo mu miryango ibana mu makimbirane.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, yabigarutseho mu nama aherutse kugirana n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyepfo, abasaba kwita kuri iki kibazo.
Yagize ati “Mu bana bari mu bigo ngororamuco, 70% baba bafite ababyeyi bombi kandi bari mu makimbirane. Muri abo bana, 78% ntabwo baba bararangije amashuri abanza. Harimo na 18% batageze mu ishuri.”
Icyo gihe yibutsaga abagize Inama y’Igihugu y’Abagore umukoro bafite wo guharanira iterambere ry’umuryango, barwanya amakimbirane yo mu ngo kandi banarwanya ko abana bata ishuri cyangwa batajya kwiga.
Yunzemo ati “Uyu munsi tuvuga guta ishuri tukabyumva nk’ikibazo gito, ariko abahagarariye inzego z’abagore ntibakwiye kwicara igihe hari umwana wavuye mu ishuri, cyane ko aba bana ari ikibazo cy’umutekano ku gihugu.”
Ku rundi ruhande ariko, abakuriye Inama y’Igihugu y’Abagore bavuga ko hari ibyo bifuza gukora, bakabibuzwa no kutagira ingengo y’imari.
Séraphine Uzamushaka ukuriye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru agira ati “Niba ari ahantu umuntu yashoboraga kujya hasaba itike cyangwa amazi, abura uko abigenza akabyihorera. Hari n’abavuga ko batata akazi bakora ngo bajye mu bikorwa bitabahesha amafaranga basigira uri kubahingira mu gihe badahari.”
Ati “Ku Mudugudu bari bakwiye kugaragaza ibikeneye gukorwa n’ibizakenerwa kugira ngo bigerweho, inzego zibakuriye zikabizamurana ubuvugizi, bikagaragazwa mu Nama Njyanama. Babikoze neza, nta rwego na rumwe rutabashyigikira.”
Akomeza agira ati “Hari n’ubwo Leta ishobora kutabona ubushobozi, ariko nk’uko tubizi, abafatanyabikorwa bagira uruhare runini mu gufasha. Ntekereza ko byanze bikunze ibyo abagore bapanga neza babibonera ubushobozi.”
Yongeraho ko abagize Inama y’Igihugu y’Abagore badakwiye kugendera mu kigare, ngo bahigire gukemura ibitari iwabo, urugero nk’abatuye rwagati mu mujyi usanga bahigira guca amavunja kandi nta muntu uyafite wahabona.
Post comments (0)