Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyanza, bavuga ko Biguma yagize uruhare rutaziguye mu gukora Jenoside, bakibaza impamvu yatinyutse kujurira kandi azi neza ibyo yakoze, ariko ngo bizeye ubutabera.
Bamwe mu baganiriye n’abanyamakuru baharanira amahoro babarizwa mu muryango Pax Press, bagaragaje ko Biguma yari afite umugambi wo kurimbura abatutsi ndetse akaba yarifashishije imbaraga yari afite agashishikariza abahutu kwica umututsi aho yarari hose ndetse no gusahura imitungo yabo.
Uyu mubyeyi wo muri Ntyazo yasobanuye uruhare rwa Biguma mu gutangiza Jenoside muri aka gace. Ati: “Nahanwe kuko niwe watangije icyaha muri Ntyazo. Muri Ntyazo ntabwo bari baziko batangiye kwica abatutsi niwe watanze amakuru, ashishikariza abarundi bari mu Rwanda kwica ndetse n’abandi bishora mu bikorwa byo kurimbura abatutsi”.
Undi na we yagaragaje ko Biguma yari akwiye kugira ipfunwe rw’ibyo yakoze ariko kubera amaraso yakarabye akaba ntacyo bimubwiye gutinyuka akajurira. Ati: “Akwiye kubihakana koko kuko ibyo yakoze birengeje ukwemera. Nawe se i Nyamure, Isar-Songa, Karama, Nyabubare yishe abatutsi yitwaje ingabo yari afite ndetse n’undi wifatanyije n’umututsi yatanze itegeko ko yicwa. Turababaye ariko ntacyo twabikoraho usibye kwizera ubutabera gusa ko buzamuryoza ibyo yadukoreye”.
Abandi bagaragaza ko kuba Biguma yarajuriye babifata nko kwigiza nkana. Uyu yagize ati: “Kujurira kwe, tubifata nko kwirengagiza ibyaha azi. Hari abamwiboneye neza muri Ntyazo ari kumwe n’abajandarume ndetse batwara imitungo y’abatutsi”.
Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA)muri Nyanza, Jean Baptiste Niyitegeka, avuga ko banejejwe no kumenya amakuru ku rubanza rwe, kandi ko badatewe ubwoba no kuba yarajuriye kuko ibimenyetso bimushinja bihari.
Niyitegeka yagize ati: “Kujurira ni ibisanzwe mu nzira y’amategeko, dufite icyizere ko ibimenyetso bifatika bihari kandi bifite agaciro, yaba abatanga ubuhamya, amateka, abamubonye bamurokotse. Ikifuzo nuko Ubutabera bwatangwa ndetse igihano gikuru akagihabwa aricyo cyo gufungwa burundu nk’uko na mbere yari yagihawe”.
Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma ariko wiyise Manier, akurikiranyweho ibyaha byo kurimbura Abatutsi barimo n’uwari Burugumesitiri wa Ntyazo, Narcisse Nyagasaza, Abatutsi bajyanwe mu nkambi ya Nyabubare no ku musozi wa Nyamure.
Ashinjwa kandi kwitabira inama zateguraga Jenoside ndetse zikanayishyira mu bikorwa, ubwicanyi bwabereye kuri ISAR-SONGA ndetse no kujya kuri za Bariyeri zitandukanye zagiye zicirwaho abantu ku itegeko yabaga yatanze.
Biguma kuva tariki 4 Ugushyingo 2024, arimo kuburana ubujurire mu rukiko rwa rubanda rwa Paris, aho biteganyijwe ko ruzarangira tariki 20 Ukuboza 2024.
Post comments (0)