Inkuru Nyamukuru

Mfite ubwoba, umutekano wanjye ni muke – Uwarokotse Jenoside

todayDecember 6, 2024

Background
share close

Hashize icyumweru umugore witwa Niyonsaba Agnes utuye mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara, Umudugudu wa Kinkware, atangarije itangazamakuru ibibazo bimuhangayikishije by’abakomeje kumubwira amagambo amukomeretsa.

Mu rugo kwa Niyonsaba Agnes utuye mu Murenge wa Nkotsi

Uwo mugore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aherutse gutangaza ko mu bimuhangayikishije harimo umutekano we nyuma y’uko bamwe mu baturanyi be bakunze kumubwira amagambo akubiyemo ivanguramoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nyuma yo gutangaza izo mpungenge ze, ubuyobozi mu nzego zitandukanye bwaramusuye bukurikirana ikibazo cye ndetse ngo abagore batatu bakekwaho kumutoreza batabwa muri yombi, nk’uko Kayiranga Théobald, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabitangarije Kigali Today.

Ati ‟Icyo kibazo cy’uwo mubyeyi twaragikurikiranye, abantu baramusuye mu buryo butandukanye, inzego za IBUKA n’abakozi b’Akarere twagiyeyo turamusura twumva ikibazo cye. Kugeza ubu hari abantu batatu bafunze bari gukurikiranwaho ibijyanye n’itotezwa ry’uwo mubyeyi”.

Arongera ati ‟Ubu nta kibazo, umutekano we urizewe, inzego z’umutekano zirahari n’umuryango yashatsemo bamubwiye ko bamuri hafi”.

Nyuma y’uko uwo mugore agaragaje impungenge z’umutekano we muke, bamwe mu bo ashinja kuwuhungabanya bakanabifungirwa, Kigali Today yanyarukiye iwe mu rwego rwo kumenya uko abayeho nyuma yo kugaragaza izo mpungenge z’abakomeje kumubwira amagambo amukomeretsa.

Aganira na Kigali Today yavuze ko afite ubwoba bw’umutekano we abona ko ugerwa ku mashyi, ati ‟Mbaho mu bwoba, umutekano wanjye uragerwa ku mashyi, ubuyobozi buzi ko bwakemuye ikibazo cyanjye ariko njyewe mbona ndi gukabakaba urupfu”.

Yavuze urugendo rwo kumutoteza, aho ngo bamwe bamuteye mu rugo rwe barimo abitwaje intwaro gakondo, inzego zitandukanye ziramutabara, zifunga abo bari bamuteye, nyuma y’igihe gito barafungurwa.

Ati ‟Uwa mbere yanteye mu rugo yitwaje urusangurizo (uruhabuzo) aza anyita umututsi, baramufashe baramufunga ngiye kubona mbona agarutse, bamufungurana n’undi wari wambwiye ngo azanyica ngo angure ibihumbi 100, baraza bakora ibirori n’umuryango wabo, nibwo batatu mu bari muri ibyo birori banteye iwanjye barabafunga, ikimbabaza n’uko ababikora bose ni abagore bagenzi banjye”.

Natunguwe no guhurira mu nzira n’abo nari nzi ko bafunze

Niyonsaba avuga ko icyamutunguye ari uguhura n’abo yari azi ko bafunze bazira kumuhohotera, avuga ko afite ubwoba bw’uko bashobora kumugirira nabi.

Ati ‟Amakuru mfite n’uko abo bari bafunzwe bamaze gufungurwa, babiri muri bo namaze kubabona turaturanye rwose, niba ari ruswa batanze baranyica batange andi mafaranga”.

Arongera ati ‟Kuba abo ubwo bari mu birori byo kwishimira ko bagenzi babo barekuwe, bakantera iwanjye bakambwira bati, ese ko abavandimwe bacu bafunguwe bataramaramo iminsi 30 ubwo ntabwo umwaye, none baje nta n’iminsi 10 bamaze, kandi ubuyobozi bwaba ubw’Umurenge n’Akagari bose bazi impamvu batashye”.

Uwo mugore aravuga ko kuba abantu bafunzwe bazira kumuhohotera nk’uwacitse ku icumu rya Jenoside, icyifuzo cye ari uko bari kubanza kubimumenyesha byaba na ngombwa bakabahuza aho guhurira nabo mu nzira kandi yari azi ko bafunze.

Ati ‟Niba ubuyobozi buriho ni bundenganure, niba umuntu akoze icyaha akaba acyemera, akaba yemera ko yanteye iwanjye n’umuhoro n’urusangurizo barangiza bakamufungura, ubuyobozi butandenganura, nonese bazandenganura bamaze kunyica?, njye mfite ubwoba Leta n’indenganure”.

Arongera ati ‟Nturanye n’abo baje bigamba, ese urabona mbakizwa n’iki ko bitwaza ko nabafungishije bakampiga, ubu nabaye ikihebe mfite ubwoba ko nshobora gupfa, kuki bajya kubafungura batabimbwiye nkababona mpuriye na bo mu nzira?”.

Uwo mubyeyi arashimira bamwe mu baturanyi be bakomeje kumuba hafi, ati ‟Hari abaturage beza babona urwo rugomo nkorerwa bakambera n’abahamya. Mudugudu yankoreye anketi zirenze eshatu ndetse ubwa mbere bansaba imbabazi ndazibaha, ariko aho nazibahereye nibwo nabuze amahoro cyane, nibwo bagiye bansanga mu nzu bakavuga ngo ndi Umututsi ibintu nk’ibyo, ndasaba ubuvugizi”.

Abaturanyi barabivugaho iki?

Bamwe mu baturanyi b’uwo mugore na bo, baremeza ko mu bibahangayikishije umutekano we urimo, nyuma yo kumva ko abari barafunzwe bazira kumukorera ivangura bafunguwe.

Uwitwa Kamugisha Laurent ati ‟Ikibazo cy’uyu mubyeyi kirakomeye, mu minsi yashize hari abagore baturanye bajyaga bamutoteza bakamucyurira ngo ni Umututsi, ngo ukwezi kwa kane kugiye kugera ngo agiye kubona ibyo kurya, bakazana n’imbaraga bakamurwanya, urabona aho atuye ni ku nzira, bakamusanga iwe”.

Arongera ati ‟Ubwo bari bamuteye iwe bagenda bamutera amabuye tugatanga amakuru bakabafunga, twamenye ko babafunguye kandi bari bakoze ibigaragarira abaturage ko bitari byiza. Nibura iyo babarekura bakabatuzanira bagasaba imbabazi, ntabwo twumva impamvu abo bagore babarekuye kandi baratuzaniye ingengabitekerezo ya Jenosdide aho dutuye”.

Akomeza agira ati ‟Ubu nti tuzi impamvu barekuwe, ese bagizwe abere, basabye imbabazi, byagenze bite?, rwose ubuyobozi buduhe amakuru kuba abantu nk’abo baza bishima cyangwa bamutoteza bamubwira ngo yikojeje iki?, rwose imbere y’abaturage natwe iyo tubonye uwagize nabi atashye biratubabaza”.

Kigali Today yashatse kuvugana n’abo baturage bakekwaho gutoteza Niyonsaba Agnès, kugira ngo bagire icyo batangaza kubibavugwaho ariko ntibyakunda.

Visi Meya Kayiranga, arasaba abaturage kureba ibihuza Abanyarwanda kuruta kureba ibishobora kubatanya.

Ati ‟Uyu munsi dufite ubuyobozi bwiza bwigisha abantu kubakira ku buvandimwe, kuri Ndi Umunyarwanda, bwerekana ko abantu bafite uburenganzira bungana. Dufite umutekano, ibikorwaremezo, ibyo byose tubigeraho kubera ko twakoreye hamwe, dukwiye kureba ibiduhuza kuruta ibidutanya”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Yahakanye iby’abakozi badahembwa, asaba umunyamakuru kuzana na bo guhembesha

Rwiyemezamirimo ukoresha ikimoteri cya Nyagatare, Jean Paul Ngezishiraniro, arahakana ko nta mukozi akoresha umwishyuza ifaranga na rimwe mu gihe abakorera Kompanyi AGRUNI ayobora, bavuga ko bamaze amezi atatu batabona umushahara. Ikimoteri cya Nyagatare cyubatse mu Mudugudu wa Mirama ya mbere Ikimoteri cy’Akarere ka Nyagatare cyubatswe mu mwaka wa 2015 gitangira kwakira imyanda mu mwaka wa 2017. Ni ikimoteri cyagombaga kwakira ibishingwe bibora n’ibitabora bigatandukanywa. Ibibora byagombaga kubyazwa ifumbire mborera naho […]

todayDecember 6, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%