Ikigo QA Venue Solutions Rwanda, gishinzwe imicungire y’inyubako za Siporo ziri i Remera na Pariki ya Nyandungu, cyeretse bamwe mu bagize Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), amahirwe bafite mu kubyaza umusaruro icyanya cy’imikino n’imyidagaduro kiri i Remera, kikaba kugeza ubu kigizwe n’inyubako nini za BK Arena, Sitade Amahoro, Zaria Courts na Hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
QA Venue Solutions Rwanda ivuga ko Sitade Amahoro, nyuma yo kuvugururwa, ubu ifite ubushobozi bwo kwicarwamo n’abantu 45,548, ikagira ibyumba bigari 17 bishobora kuberamo ubucuruzi, imyanya(lounges) 8 yicaramo abifite n’indi 12 y’abanyacyubahiro(n’abo bari kumwe), ndetse n’ibyumba(lounges) bine by’uruganiriro ku bantu bafite amafaranga menshi.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’abahanzi yatangaje ko mu rwego rwo kurushaho gufasha urubyiruko kuzamura impano zarwo, ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation hagiye kubakwa ibigo by’urubyiruko mu Turere twose tugize Igihugu. Ni bimwe mu byatangajwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Abdallah Utumatwishima mu birori byo gutanga impamyabushobozi ku bahanzi 60 bari bamaze igihe cy’umwaka bahabwa amahugurwa mu cyiciro cya kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, ku mugoroba wo ku itariki ya 06 Ukuboza 2024. […]
Post comments (0)