Inkuru Nyamukuru

Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari (AMIR) ryakebuye abanyamuryango badatanga umusanzu uko bikwiye

todayDecember 9, 2024

Background
share close

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari mu Rwanda (AMIR) buvuga ko bwugarijwe n’ikibazo cy’umubare munini w’abanyamuryango batarumva akamaro ko gutanga umusanzu nk’uko bikwiye, bigatuma hari umubare w’amafaranga arenga miliyoni 30 ataboneka ku yateganyijwe.

AMIR ifite abanyamuryango 457

Ubusanzwe AMIR igizwe n’abanyamuryango 457, bari mu byiciro bitatu, birimo Imirenge SACCO ari na yo ifite abanyamuryango benshi, Ibigo bikora nka za Koperative (Non-SACCO’s) hamwe n’ibigo by’imari binini bizwi nka Plc’s.

Aba banyamuryango bose baba bagomba gutanga umusanzu buri mwaka, aho buri SACCO n’ibigo bikora nka Koperative baba bagomba gutanga umusanzu ungana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana mu gihe ibigo by’imari binini biba bigomba gutanga umusanzu ungana n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

Nubwo umubare wa za SACCO ari wo munini kuko mu gihugu hose habarirwa izigera kuri 416, ariko usanga ari ho hakigaragara ibibazo byo kudatanga umusanzu basabwa bityo bigatuma amafaranga y’abanyamuryango ataboneka nk’uko bikwiye.

Ubundi amafaranga aba ateganyijwe kuboneka mu gihe buri munyamuryango wese atanze umusanzu nk’uko bikwiye ahwanye na miliyoni 57.9, ariko kugeza mu mpera z’Ugushyingo 2024 hari hamaze kuboneka gusa miliyoni 35.4 zingana na 61%, mu gihe agera kuri miliyoni 22.5 ahwanye na 39% ari yo atarishyurwa.

Uretse umusanzu wo kuba umunyamuryango, buri mwaka abanyamuryango batanga umusanzu ku bijyanye n’inzu ya AMIR, aho buri munyamuryango aba agomba gutanga ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka, angana na miliyoni 90.6, ariko kugera mu mpera z’Ugushyingo 2024, hari hamaze kuboneka gusa miliyoni 58.2 angana na 64%, naho atarishyurwa yo akaba angana na miliyoni 32.4 zingana na 36%.

Umuyobozi wa AMIR, Jackson Kwikiriza, avuga ko amafaranga y’umusanzu w’abanyamuryango angana na 20% by’ingengo y’imari bakoresha ku mwaka

Mu nteko rusange ya 16 ya AMIR yabaye tariki 06 Ukuboza 2024, ubuyobozi bwagaragaje ko ikibazo cy’abanyamuryango batishyura umusanzu nk’uko bikwiye kigiye kuvugutirwa umuti.

Umuyobozi wa AMIR, Jackson Kwikiriza, avuga ko abanyamuryango badatanga umusanzu neza nk’uko bikwiye bashobora kuba batarumva neza akamaro ko kuba mu ishyirahamwe.

Ati “Abanyamuryango bacu baramutse batanze umusanzu wose waba ungana na 20% y’ingengo y’imari tuba dukeneye, 80% tugomba gushaka amafaranga aturutse mu bundi buryo butandukanye burimo abaterankunga n’imishinga kugira ngo dushobore guha serivisi abanyamuryango bacu. Umwaka utaha nta munyamuryango uzitabira inteko rusange atatanze umusanzu.”

Arongera ati “Uhereye umwaka utaha tugiye kugira SACCO z’Uturere, byumvikane ko Imirenge SACCO igiye guhurizwa hamwe havukemo ikigo cyitwa Akarere SACCO, ni cyo kizaba umunyamuryango wa AMIR, abanyamuryango bagabanuke bave kuri ba bandi benshi babe bacye umuntu ageraho neza kandi bashobora gufata ibyemezo neza.”

Bamwe mu bayobozi b’inama y’ubutegetsi mu Mirenge SACCO, bavuga ko ikibazo cyo kudatanga umusanzu nk’uko bikwiye atari bo giturukaho, ahubwo ko biterwa na bamwe mu bayobozi ba za SACCO rimwe na rimwe babahisha amakuru.

Ubusanzwe buri mwaka AMIR ikoresha ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 200.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubateza impanuka

Mu Kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye hari ahantu hamwe na hamwe hari insinga z’amashanyarazi ziri hasi, izindi ziri hafi cyane ku buryo n’abana babasha kuzikoraho. Ibi bituma abahatuye baba bafite impungenge ko abana bashobora kuzikubaganya bakicwa n’amashanyarazi. Iyo ababyeyi barangaye, abana bakinisha insinga Bivugwa ko ahenshi mu hari iki kibazo ari ahantu hagejejwe amashanyarazi bwa mbere n’abaturage biyegeranyije bakishakira amapoto n’insinga z’amashanyarazi, abaturanyi bakaza gufatiraho. Icyo gihe abaturanyi […]

todayDecember 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%