Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’abahanzi yatangaje ko mu rwego rwo kurushaho gufasha urubyiruko kuzamura impano zarwo, ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation hagiye kubakwa ibigo by’urubyiruko mu Turere twose tugize Igihugu.
Ni bimwe mu byatangajwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Abdallah Utumatwishima mu birori byo gutanga impamyabushobozi ku bahanzi 60 bari bamaze igihe cy’umwaka bahabwa amahugurwa mu cyiciro cya kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, ku mugoroba wo ku itariki ya 06 Ukuboza 2024.
Uyu muyobozi yabwiye urubyiruko ko umuryango Imbuto Foundation ari uwo gushimira cyane kubera ko urangajwe imbere na Madamu Jeannette Kagame uri ku ruhembe rw’imbere mu guteza imbere urubyiruko.
Ati “Imbuto Foundation irema urubyiruko mu buryo bwuzuye nta cyo dusiga inyuma. Muri iyi minsi dufite n’umushinga mwiza tugira ngo tubashimire, urubyiruko rw’u Rwanda tugiye kurwubakira ibigo by’urubyiruko mu Turere, ngira ngo tuzahera mu bigo bitanu, birimo Bugesera, Burera, Gicumbi, Kimisagara tuyivugurure. Ni iki se tutashimira Imbuto Foundation?”
Mu rwego rwo gukomeza gufasha urubyiruko kwagura impano hamwe no kwiteza imbere, Minisitiri Dr. Utumatwishima, avuga ko uretse kuba barimo kureba uko nta muntu uzongera gukoresha ibihangano by’abahanzi atabanje kwishyura, hanatangijwe gahunda yo kubafasha kwiteza imbere batumirwa mu nama bagatarama bakishyurwa.
Ati “Twifuza ko nta gikorwa cyaba icyo mu Rwanda cyangwa mpuzamahanga tutabonamo ubuhanzi. Twebwe twarabitangiye muri Minisiteri yacu, igikorwa cyose tugiye gukora, Igihumbi cy’Amadolari ntabwo ari amafaranga macye (Amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni n’ibihumbi 300), yewe n’amadolari 500 wayamuha wenda akaguramo umuderi ari bwambare yaje kubataramira, ariko umuhanzi aho agiye gutarama yishyurwe kandi ibikorwa byose.”
Yunzemo ati “N’ejo twari mu munsi mukuru w’abakorerabushake, Niyo Bosco twaramutumiye aririmba indirimbo ebyiri tumuha kuri ayo mafaranga kandi twishimana n’urubyiruko. Ikigaragara nta hantu na hamwe twaba hatari ubuhanzi, twasabye ko za Minisiteri, Ibigo bya Leta, ahantu hose tube turi kumwe n’abahanzi kandi tubahe ku mafaranga.”
Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi buvuga ko buzakomeza gukorana bya hafi n’abahanzi n’urubyiruko muri rusange, mu rwego rwo gukomeza kurushaho kubafasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ryabo nk’icyiciro kigizwe n’Abanyarwanda benshi.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) yo muri 2017, igaragaza ko 60% by’abana b’abahungu na 37% by’abakobwa bahuraga n’ihohoterwa rikorerwa ku mubiri (physical violence). Iyo mibare kandi yerekana ko 24% by’abana b’abakobwa na 10% by’abahungu ari bo bahuraga n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, naho 12% by’abana b’abakobwa na 17% by’abahungu, ni bo bahuraga n’ihohoterwa rishingiye ku marangamutima. Muri rusange, imibare ya UNESCO yo muri 2017, igaragaza ko mu Rwanda […]
Post comments (0)