Abikorera bafite ubumuga mu Rwanda barasaba kurenganurwa kubera igihombo baterwa no gutanga imisoro ingana nk’iyo abandi batanga, nyamara bo baba bishyuye ikiguzi kirenzeho mu gihe cyo kurangura, mu ngendo ndetse no mu gihe cyo gucuruza, kubera ko aho bageze hose bakenera abakozi bo kubafasha.
Ibi babitangaje nyuma yo gutumirwa n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), rwabamurikiye inyigo yakozwe ku miterere y’ubucuruzi bw’abafite ubumuga mu Rwanda, ikaba igaragaza ko ubucuruzi bwabo bukiri hasi kuko nta kigo na kimwe kinini mu Rwanda gifitwe n’umuntu ufite ubumuga.
Hakizimana Gerard uhagarariye abikorera bafite ubumuga mu Karere ka Gasabo, ni umwe mu bagejeje ikibazo ku Rugaga PSF, arusaba ubuvugizi mu nzego zirimo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA), kugira ngo mu gihe cyo gusoresha ku byo abacuruzi bunguka, hajye habanza kurebwa niba umuntu adafite ubumuga.
Hakizimana yagize ati “Numva ko umuntu ufite ubumuga yakagombye kugabanyirizwa imisoro bakabimuhera make, kugira ngo najya gucuruza bikunde, ariko si uko bisobanutse, twe dufite ubumuga iyo turanguranye n’umuntu udafite ubumuga, twembi tuvuye nko ku Gisozi tuje i Nyarugenge, hari amatike utanga arenze ay’abandi, hari ibikoresho ukoresha kurenza iby’abandi.”
Akomeza agira ati “Turasaba PSF ko yatuvuganira kugira ngo bajye bamenya ibintu dutakaza mu nzira byinshi, kuko niba twagiye ku isoko ikintu nkakigura, ngafata umperekeza, ngafata ubintwaza, ndetse n’ubigeza ku isoko akabipanga, bose barahembwa, ayo mafaranga yose ntanga bituma tugera muri karitsiye twajya gucuruzanya n’umuntu udafite ubumuga ntibikunde.”
Abikorera bafite ubumuga batangaje ibi nyuma yo kwerekwa icyegeranyo cyakozwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), muri 2024, cyerekana ko ibigo bifitwe n’abafite ubumuga mu Rwanda bigera ku 1,897, bikaba bikoresha abakozi 3,254 muri miliyoni enye n’ibihumbi 300 bafite akazi mu Rwanda, nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR).
Raporo ya PSF ivuga ko imbogamizi zagaragajwe na bamwe mu bacuruzi bafite ubumuga hamwe n’izitavuzwe, biri mu bituma abafite ubumuga bitabira ubucuruzi baba bake, ndetse n’abafite ibigo bikora ubucuruzi hafi ya byose bikaba ari bito, aho nta gifite abakozi bahoraho barenga 60 mu Rwanda.
Sekamana agira ati “Rwanda Revenue ni abafatanyabikorwa bacu, ni Abanyarwanda, barifuza ko abantu bose batera imbere, ariko na bo kugira ngo bagire icyo bakora, ni ukubanza kubyerekana (kugaragaza imiterere y’ikibazo), kumenya ngo niba batanga amafaranga menshi ni angahe bishyura, ni hehe bishyura kugira ngo nkunganire nitangwa hamenyekane aho igomba gutangwa.”
Sekamana asaba abacuruzi bafite ubumuga kuzitabira amahugurwa bazahabwa n’inzego zitandukanye, kuko ngo ari ho hazamenyekanira ibibazo biri mu mikorere yabo, akaba yabatumye kujya kurarika abandi mu bice byose batuyemo.
Umuyobozi Mukuru muri PSF ushinzwe ubuvugizi, Callixte Kanamugire, avuga ko gufasha abafite ubumuga kwitabira ubucuruzi ari benshi no kwinjira muri urwo rugaga, bidashobora kugerwaho hatabayeho gufashanya hamwe n’imikoranire ihamye.
Nyirahakizimana Annualite, umubyeyi wo mu Mudugudu wa Akayange ka mbere, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi, avuga ko ukwezi kugiye gushira atarabona ababyeyi bwite b’umwana wo mu kigero cy’umwaka n’amezi atandatu yatoraguye mu muferege. Saa kumi n’igice z’igitondo kuwa 15 Ugushyingo 2024, nibwo Nyirahakizimana Annualite, wajyaga gushakisha akazi, mu Kagari ka Ndama, Umudugudu wa Rwabiharamba, yabonye umwana mu muferege uri haruguru y’umurima w’amasaka amukuramo atangira gushakisha ababyeyi be. Avuga ko […]
Post comments (0)