Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije umushakashatsi, Charles Onana icyaha yari akurikiranyweho cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyaha Charles Onana aregwa gishingiye ku bikubiye mu gitabo yanditse cyasohotse mu Ukwakira 2019, kigaruka ku bikorwa bya Operation Turquoise yise ‘Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parlent’.
Ikirego Onana yashinjwaga cyo kimushinja guhakana Jenoside cyatanzwe n’imiryango itandukanye irimo Association Survie France, ihuriro ry’imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera, CPCR, umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Ibuka/France, umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa n’abandi.
Muri uru rubanza rwatangiye tariki 7 Ukwakira 2024, rwitabiriwe n’abantu benshi, barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bari ku ruhande rw’abarega n’urwa Onana.
Mu bagaragaje ko bagize icyo bavuga kuri iki cyemezo, harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Olivier wavuze ko yishimiye icyemezo cy’Urugereko rw’urukiko mpanabyaha rw’i Paris mu Bufaransa, rwahamije Charles Onana ibyaha yari akurikiranyweho byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X, Amb Nduhungirehe yavuze ko kizaca intege abarimo abanyamakuru, abanditsi n’abanyapolitiki bakorera mu Burayi no mu Karere bagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Prof Thomas Hochmann, ari mu batangabuhamya bo ku ruhande rw’abatanze ikirego akaba n’inzobere mu mategeko yavuze ko kuba Onana ahakana ko nta mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wabayeho ari ukwirengagiza nkana kuko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwemeje ko habayeho umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mutangabuhamya yakomeje asobanura ko uru rukiko rwakoreraga i Arusha kuba rwarahamije abantu gukora Jenoside n’umugambi wo kuyikora ari ikimenyetso cy’uko yabayeho, ikanategurwa.
Umubiligi akaba n’umunyamategeko, Bernard Maingain yasobanuriye urukiko ko bitashoboka ko Jenoside ibaho itateguwe kuko mbere y’uko ishyirwa mu bikorwa mu 1994, hari harakozwe intonde z’Abatutsi bagombaga kwicwa, bityo ko ibyo bigaragaa yateguwe.
Muri uru rubanza nubwo Onana yabwiye urukiko avuga ko atigeze ahakana Jenoside, abatangabuhamya bagaragaje ko igitabo cya Onana kigamije kugaragaza ukuri kw’amateka y’u Rwanda, bashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itateguwe.
Post comments (0)