Inkuru Nyamukuru

Abikorezi bahumanya ikirere biyemeje guha amashuri ingufu z’imirasire

todayDecember 19, 2024

Background
share close

Ibigo bitwara ibicuruzwa mu Rwanda no mu mahanga, CMA CGM na CEVA Logistics, byiyemeje gutanga ingufu z’imirasire y’izuba no gutera ibiti, mu rwego kugabanya imyuka ihumanya byohereza mu kirere.

Abanyeshuri bo muri EP Cyamburara bishimiye kubona amashanyarazi bwa mbere mu kigo cyabo

Ibi bigo byatanze amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku ishuri riri mu Karere ka Kayonza, ryajyaga rijya gushaka aho ricapisha impapuro z’ibizamini, mu rugendo rureshya n’ibirometero 35(km).

Mu mudugudu wa Cyamburara ahari ishuri ribanza(EP Cyamburara), mu Kagari ka Buhabwa, Umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, ni bamwe mu baturage mu Gihugu cyose barenga 23% bataragerwaho n’amashanyarazi, nk’uko Guverinoma y’u Rwanda ibisobanura.

Ubwo bari bakimara kubona ingufu z’imirasire y’izuba bahawe n’ibigo bikora ubwikorezi, abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi barerera kuri EP Cyamburara, bazanye imizindaro ikoreshwa n’amashanyarazi mu kubyina umuziki ku nshuro ya mbere kuva muri 2003, ubwo iryo shuri ryashingwaga mu mudugudu witaruye cyane ibikorwa by’iterambere.

Uretse kubakura mu bwigunge, amashanyarazi y’imirasire bahawe ngo abaruhuye ingendo bakoraga bajya gucapisha no gutubura impapuro z’ibizamini by’abanyeshuri, mu rugendo rureshya n’ibirometero 35 kugera i Karubamba muri Rukara, aho umuntu atega moto ku mafaranga arenga ibihumbi 3.

Umuyobozi w’iryo shuri ribanza rya Cyamburara, Marora Ladislas, agira ati “Gutubura impapuro z’ibizamini cyangwa ibindi bikorwa bijyanye na ’papeterie’ zikoresha umuriro, byadusabaga kugenda ibilometero 35, ariko ubu turabikorera hano.”

Marora avuga ko ikibazo basigaranye ari ukutagira mudasobwa zifasha abarezi n’abanyeshuri kwiga ikoranabuhanga, bakaba ngo basoza amashuri abanza biga mudasobwa mu mafoto ariko batarayibonesha amaso.

Umwana witwa Abanabayo Odile wiga mu mwaka wa Gatanu agira ati “Nta mudasobwa tuzi, ntazo turabona, icyakora umbwiye gutanga ubusobanuro bwayo mu magambo(definition) nabukubwira”, kuko biri mu gitaho cy’isomo bita SET(Science Elementary and Technology).

Umuyobozi w’ishami ry’Uburezi mu Karere ka Kayonza, Ntaganda Innocent, avuga ko nyuma y’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, muri iryo shuri hazashyirwa icyumba mpahabwenge cy’ikoranabuhana, kandi abaturage bahaturiye bakaba bazatunga telefone zigezweho ari benshi, kuko babonye aho kuzisharija.

Umuyobozi w’Ikigo cy’ubwikorezi cya CMA CGM mu Rwanda n’i Burundi, Mulisa Fred, avuga ko gutwara ibintu mu modoka zigendera ku butaka, mu mato agenda mu mazi, ndetse no mu ndege ziguruka mu kirere, byose birekura imyuka ihumanya, igateza abantu kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’ibyo bibazo bateza, CMA CGM ndetse na bagenzi babo bitwa CEVA Logistics, biyemeje kugabanya iyo myuka ihumanya ikirere batanga amashanyarazi y’imirasire adahumanya, hamwe no gutera ibiti.

Mulisa agira ati “Uyu mushinga watwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 11 n’ibihumbi 500, icyerekezo cy’iki kigo ni ukugabanya imyuka ihumanya ikirere bitewe n’uko twebwe hari ibyo twangiza, mu mwaka utaha turateganya gutera ibiti ibihumbi 10 dufatanyije na Minisiteri y’Ibidukikije.”

Umwe mu bayobozi b’ikigo CEVA Logistics, Umuhoza Christa Bella, yongeraho ko mu mwaka utaha bazashakira EP Cyamburara mudasobwa zizashyirwa mu cyumba cy’ikoranabuhana.

Uretse gutera ibiti no gutanga ingufu z’imirasire ku mashuri, mu yindi mishinga ngarukamwaka ibi bigo bikora ubwikorezi mpuzamahanga byizeza u Rwanda, harimo uwo gushaka amakamyo akoresha amashanyarazi nk’uko byatangiye mu bindi bihugu aho bikorera.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhire Kevin ashobora kuba yitegura kuva muri Rayon Sports

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Muhire Kevin, ashobora gusohoka muri iyi kipe mu isoko ryo muri Mutarama 2025. Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today ahamya ko uyu musore yamaze kumenyesha Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddé, ko muri Mutarama 2025 ashobora gusohoka muri iyi kipe akajya gushakishiriza hanze y’u Rwanda, aho havugwa mu bihugu by’Abarabu. Iyi nkuru ihura no kuba Rayon Sports yaratangiye gushaka Umunya-Santara Afurika, Malipangu Theodore wakiniraga Gasogi […]

todayDecember 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%