Inkuru Nyamukuru

Amavubi yerekeje muri Sudani y’Epfo gushaka itike ya #CHAN2024 (Amafoto)

todayDecember 19, 2024

Background
share close

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iyobowe n’umutoza Jimmy Mulisa, yerekeje muri Sudani y’Epfo, aho igiye gukina umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2024.

Ni ikipe igizwe n’abakinnyi 25 yahagurutse mu Rwanda saa yine za mu gitondo, aho igera muri Sudani mu masaha ya nyuma ya saa sita igakora imyitozo yo kunanura imitsi, mu gihe izakorerayo imyitozo ibiri ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, bitegura umukino ubanza uzabera kuri stade Juba ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, mbere y’uko uwo kwishyura ubera kuri Stade Amahoro tariki 28 Ukuboza 2024.

Sudani y’Epfo yageze muri iki cyiciro isezereye Kenya iri mu bihugu bizakira iri rushanwa iyitsinze ibitego 3-1, mu mikino ibiri (2-0,1-1) mu gihe Amavubi na yo yasezereye Djibouti iyatsinze ibitego 3-1 mu mikino ibiri (0-1,3-0).

Urutonde ry’abakinnyi Amavubi yahagurukanye:

Abanyezamu:

Muhawenayo Gad, Hakizimana Adolphe, Habineza Fils François

Ba myugariro: Byiringiro Jean Gilbert, Serumogo Ali, Niyomugabo Claude, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu (wasimbuye Emery BAYISENGE kubera imvune), Buregeya Prince.

Abakina hagati: Muhire Kevin, Ruboneka Bosco, Ngabonziza Pacifique, Niyibizi Ramadhan, Kanamugire Roger, Ntirushwa Aime.

Abakina basatira: Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Tuyisenge Arsène, Harerimana Abdallaziz, Dushimimana Olivier, Nizeyimana Mubarakh, Mbonyumwami Taiba, Mugisha Didier.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Uwari wakatiwe urwo gupfa azira kwiba inkoko yemerewe imbabazi

Muri Nigeria, umusore wari wakatiwe igihano cyo kwicwa azira kwiba inkoko n’amagi yayo, yemerewe imbabazi. Uwo musore yari amaze imyaka 10 ari ku rutonde rw’abakatiwe igihano cyo kwicwa, nyuma y’uko ahamwe n’ibyaha birimo kwiba inkoko n’amagi, none yasezeranyijwe guhabwa imbabazi na Guverineri ‘state’ ya Osun mu Mujyepfo y’u Burengerazuba bwa Nigeria. Uwo musore witwa Segun Olowookere yari afite imyaka 17 gusa mu mwaka wa 2010, ubwo yafatirwaga muri ubwo bujura […]

todayDecember 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%