Inkuru Nyamukuru

Mugwiza ashobora kongera kuyobora FERWABA, manda y’imyaka ine ishize isize iki?

todayDecember 19, 2024

Background
share close

Tariki ya 21 Ukuboza 2024, hateganyijwe amatora ya komite nyobozi y’ishyiragamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugwiza Désiré wari usanzwe uyobora iri shyirahamwe, ni we mukandida rukumbi ku mwanya wa perezida.

Mugwiza ashobora kongera kuyobora FERWABA

Mu nkuru yacu ya none tugiye kurebera hamwe icyo manda y’imyaka ine ishize, isize cyane mu gice cy’ibikorwa remezo, Amarushanwa mpuzamanga ndetse n’umusaruro w’amakipe y’igihugu.

Imyaka ine ishize isize iki mu bijyanye n’ibikorwa remezo mu mukino wa Basketball

Ishyirahamwe ry’umukio wa basketball, ni rimwe mu mashyirahamwe ya siporo mu Rwanda usanga afite abafatanyabikorwa benshi babafasha yaba mu gutanga ubumenyi ku batoza, gukuza impano ndetse by’umwihariko ugasanga anasiga abubakiye ibibuga byo gukiniraho.

Muri Manda y’imyaka ine ishize ya Mugwiza, wavuga ko ikijyanye n’ibikorwa remezo cyazamutse cyane, aho nibura hubatswe ibibuga bishya ndetse hakanavugururwa ibyari bisanzwe Bihari, ariko bigashyirwa ku rwego rwiza nubwo bikigoranye buri wese kwisanga muri ibi bibuga kuko ahenshi usanga hari ibisabwa.

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa nka NBA Africa, Giants of Africa na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), muri FERWABA bavuguruye bimwe mu bibuga nk’icya Lycée de Kigali (LDK) bavuguruye kubufatanye na NBA Africa, mu gihe ku bufatanye na Giants of Africa havuguruwe ibibuga birimo icya Kimisagra, Rafiki i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ndetse hubakwa n’ibindi mu bice bya Huye mu Majyepfo, ndetse na Rusizi na Rubavu ho mu burengerazuba.

Ku bufatanye na Imbuto Foundation, FERWABA yungutse kandi yubakiwe ikibuga cya basketball, ariko cyo gikomatanyije na volleyball ndetse na handball aho iki kibuga ahanini gikoreshwa mu mahugurwa y’urubyiruko cyane cyane mu biruhuko.

Umusaruro w’amakipe y’Igihugu mu myaka ine ishize

Mu myaka ine ishize, wavuga ko nibura umusaruro ku makipe y’Igihigu wazamutse nubwo bidasamaje, kuko nta gikombe kirataha i Kigali cyangwa ngo tubone ikipe z’igihugu zigera ku mikino ya nyuma.

Iyo urebye ku rutondende rw’uko amakipe y’ibihugu ahagaze ku rwego rw’Isi (FIBA Ranking), usanga hari impinduka zabaye ku makipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Urebye nko ku ikipe y’Igihugu y’abagore nkuru, ubu yazamutseho yimyanya 12 igera ku mwanya wa 62 ku Isi (n’uwa 10 muri Afurika), akaba ari na yo kipe yazamutse imyanya myinshi ku Isi ugeraranyije n’abandi.

Abakobwa batarengeje imyaka 18 bazamutse imyanya 22 bagera ku mwanya 45 ku Isi (n’uwa 10 muri Afurika). Ikipe y’Igihugu y’abagabo nkuru na yo yavuye aho yari iri nubwo ugereranyije n’andi makipe twavuze haruguru, ari yo itarazamutse cyane aho ubu iri ku mwanya wa 90 ku Isi (na 15 muri Afurika).

Reka turebe kuri basketball y’abakina ari batatu kuri batatu

Usibye Basketball isanzwe y’abakinnyi bakina ari batanu kuri batanu (5×5), n’ikipe ya Basketball y’abakina ari batatu kuri batatu (3×3), ubona ko yashyizwemo imbaraga aho ku rutonde rw’Afurika (FIBA 3×3 Africa Cup 2024), ikipe y’abagabo y’u Rwanda iza ku mwanya wa kabiri muri Afurika n’amanota 108, mu gihe abakobwa bari ku mwanya wa gatanu n’amanota 46.

Mu marushanwa nyafurika ahuza amakipe y’ibihugu ariko hifashishijwe abakinnyi bakina imbere mu gihugu (FIBA Afro-CAN 2023), ikipe y’Igihugu y’abagabo yitwaye neza, itahana umwanya wa gatatu, bityo yongera kugaragara ku ruhando nyafurika.

Ibi kandi bikajyana no kwakira amarushanwa mpuzamahanga akomeye nka kimwe mu byo twakwibuka kuri Manda ya Mugwiza, aha twavuga FIBA AfroBasket y’Abagabo yabaye muri 2021 ndetse na FIBA AfroBasket y’Abagore mu 2023, ndetse n’irushanwa ry’amateka ryo kwakira amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’Isi cy’abagore kizaba mu 2026 ryabereye mu Rwanda muri uyu mwaka, aho ikipe y’Igihugu y’abagore yabashije kugera muri ½.

Mugwiza desire ubu uhatanira kuyobora federasiyo ya Ferwaba wenyine, muri uyu mwaka yahawe igihembo cy’umuyobozi mwiza muri Afurika muri FIBA Congress ya 2023. Ku nshuro ya mbere mu mateka kandi, Umunyarwandakazi Pascale Mugwaneza ubu nawe wongeye kwiyaamaza nk’umuyobozi wa ferwaba wungirije, yagizwe umunyamuryango wa FIBA Central Board, akaba n’umugore wa mbere muri FIBA Africa Executive Committee.

Ni iki uwatorwa muri FERWABA yakwihutira gukora?

1. Nubwo ariko twagarutse ku byagezweho kandi byiza, ntabwo twakwirengagiza ko uyu munsi ikibazo cy’ingutu kiri muri uyu mukino ari ikijyaye no kuzamura abana bakina Basketball, aho usanga nko mu ikipe y’Igihugu nkuru nibura usangamo nka 60% y’abakinnyi b’abanyamahanga bahawe ubwenegihugu.

2. Gushyira imbaraga mu kureshya abaterankunka bagashora mu mukino ba Basketball, bityo ihangana hagati y’amakipe rikiyongera aho kuba hagati y’amakipe atatu cyangwa ane gusa.

Mugwiza amaze imyaka 12 ayobora ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball

Dore abiyamamaje kuyobora FERWABA

Perezida: Désiré Mugwiza (APR Men Basketball Club)
Visi Perezida wa mbere: Pascale Mugwaneza (The Hoops)
Visi Perezida wa kabiri: Eduard Munyangaju (Patriots Basketball Club)
Umubitsi: Alice Muhongerwa (Ubumwe Basketball Club)
Umujyanama mu bijyanye na Tekiniki: Claudette Habimana Mugwaneza (Ubumwe Basketball Club)
Umujyanama mu bijyanye no guteza imbere impano z’abakiri bato: Maxime Mwiseneza (Espoir Basketball Club)
Umujyanama mu bijyanye n’amategeko: Aimé Munana (UGB).

Mugwiza Désiré amaze imyaka 12 ayobora iri shyirahamwe ry’umukino wa Basketball, dore ko yatangiye kuriyobora muri 2012.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amavubi yerekeje muri Sudani y’Epfo gushaka itike ya #CHAN2024 (Amafoto)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iyobowe n’umutoza Jimmy Mulisa, yerekeje muri Sudani y’Epfo, aho igiye gukina umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2024. Ni ikipe igizwe n’abakinnyi 25 yahagurutse mu Rwanda saa yine za mu gitondo, aho igera muri Sudani mu masaha ya nyuma ya saa sita igakora imyitozo yo kunanura imitsi, mu gihe izakorerayo […]

todayDecember 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%