Inkuru Nyamukuru

Muhire Kevin ashobora kuba yitegura kuva muri Rayon Sports

todayDecember 19, 2024

Background
share close

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Muhire Kevin, ashobora gusohoka muri iyi kipe mu isoko ryo muri Mutarama 2025.

Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today ahamya ko uyu musore yamaze kumenyesha Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddé, ko muri Mutarama 2025 ashobora gusohoka muri iyi kipe akajya gushakishiriza hanze y’u Rwanda, aho havugwa mu bihugu by’Abarabu.

Iyi nkuru ihura no kuba Rayon Sports yaratangiye gushaka Umunya-Santara Afurika, Malipangu Theodore wakiniraga Gasogi United, yewe wanayisezeye mu kwezi k’Ugushyingo 2024 nubwo yo ivuga ko akiri umukinnyi wayo, ariko muri Rayon Sports bakaba bafite ikizere ko uko byagenda kose azatangira kuyikinira mu gice cy’imikino yo kwishyura ya shampiyona 2024-2025, aho na we akina inyuma ya ba rutahizamu.

Muhire Kevin yagarutse muri Rayon Sports mu kwezi k’Ukwakira 2023, arangizanya n’umwaka w’imikino 2023-2024, yongera amasezerano y’umwaka umwe mu mpeshyi ya 2024 yagombaga kurangirana na shampiyona 2024-2025.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Haracyari icyuho cy’ubumenyi mu kubahiriza uburenganzira bwa Muntu

Inzego zishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu zigaragaza ko mu bihugu byinshi by’umwihariko ibyo ku Mugabane wa Afurika, hakigaragara icyuho cy’ubumenyi buke ku bakozi b’inzego zishinzwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, ubwo hizihizwaga imyaka 25 Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda ishinzwe, yanahuriranye no kwizihiza imyaka 76 hatangajwe Amasezerano Mpuzamahanga yo Kurengera Uburenganzira bwa Muntu, yo ku wa 10 Ukuboza 1948. Komisiyo […]

todayDecember 10, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%