Uwo musore yari amaze imyaka 10 ari ku rutonde rw’abakatiwe igihano cyo kwicwa, nyuma y’uko ahamwe n’ibyaha birimo kwiba inkoko n’amagi, none yasezeranyijwe guhabwa imbabazi na Guverineri ‘state’ ya Osun mu Mujyepfo y’u Burengerazuba bwa Nigeria.
Uwo musore witwa Segun Olowookere yari afite imyaka 17 gusa mu mwaka wa 2010, ubwo yafatirwaga muri ubwo bujura ari kumwe na mugenzi we witwa Morakinyo Sunday.
Bivugwa ko abo basore bombi bateye inzu y’Umupolisi wo ku rwego rwa Ofisiye, bafite imbunda ya cyera yakoreshwaga mu guhiga ndetse n’umuhoro, hanyuma binjira muri iyo nzu biba inkoko n’amagi, bahita bacika bariruka.
Nyuma yo gufatwa no gushyikirizwa urukiko, mu mwaka 2014, nibwo umucamanza witwa Jide Falola wo mu Rukiko rukuru rw’aho muri Leta ya Osun muri Nigeria, yakatiye igihano cyo kwicwa abo basore bombi, bakimara guhamwa n’ibyaha birimo gutobora inzu y’uwo Ofisiye muri Polisi ndetse bakiba uwo mutungo we.
Abo basore bombi baje kwimurirwa muri gereza izwiho kugira uburinzi bukomeye yitwa Kirikiri iherereye muri Leta ya Lagos, nubundi bakomeza kuguma ku rutonde rw’abategereje kwicwa.
Ku wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024, ni bwo Guverineri Ademola Adeleke yatanze amabwiriza ko Olowookere ababarirwa.
Yagize ati “Nasabye Komiseri ushinzwe iby’uburenganzira bwa muntu ko atangira kuzuza ibisabwa byose kugira ngo uwo musore ahabwe imbabazi arekurwe.”
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko ibya Morakinyo Sunday, wari warakatiwe hamwe n’uwo musore wahawe imbabazi bitazwi uko bizamera kugeza ubu, kuko we izina rye ritavuzwe muri ubwo butumwa bwatanzwe na Guverineri.
Hari hashize imyaka myinshi, ababyeyi ba Olowookere, imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’abandi baturage ba Nigeria, baharanira ko yafungurwa.
Hari nubwo ababyeyi be banyujije ubusabe bwabo ku mbuga nkoranyambaga basaba ko uwo mwana wabo wavutse ari ikinege, yahabwa imbabazi agafungurwa.
Biteganyijwe ko uwo musore azafungurwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2025. Nigeria ntirashyira mu bikorwa igihano cyo kwicwa ku bafungwa bagihawe guhera mu 2012, ariko kugeza ubu, habarurwa abafungwa bagera ku 3.400 bategereje kwicwa, nk’igihano bahawe n’urukiko nyuma yo kubahamya ibyaha bitandukanye.
Ibigo bitwara ibicuruzwa mu Rwanda no mu mahanga, CMA CGM na CEVA Logistics, byiyemeje gutanga ingufu z’imirasire y’izuba no gutera ibiti, mu rwego kugabanya imyuka ihumanya byohereza mu kirere. Abanyeshuri bo muri EP Cyamburara bishimiye kubona amashanyarazi bwa mbere mu kigo cyabo Ibi bigo byatanze amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku ishuri riri mu Karere ka Kayonza, ryajyaga rijya gushaka aho ricapisha impapuro z’ibizamini, mu rugendo rureshya n’ibirometero 35(km). Mu […]
Post comments (0)